Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze inkunga ku bana b’imfubyi

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi (RWAFPU-3), riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ryatanze inkunga y’ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku ku kigo cy’abana b’imfubyi giherereye mu murwa mukuru Juba.

Mu bufasha bwatanzwe kuri izi mfubyi zicumbikiwe mu kigo cya St. Clare House for Children, harimo umuceri, inzitiramubu zo kubafasha kurwanya malariya, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku, inkunga yakusanyijwe mu misanzu yatanzwe n’abapolisi bagize iri tsinda rya FPU-3, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Iki kigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Clare gicumbikiye abana 95 bafite hagati y’imyaka 3 na 16 y’amavuko.

SSP Marie Grace Uwimana, uyoboye iri tsinda, yasobanuye ko gutanga ubufasha ku baturage batishoboye nabyo biri mu nshingano zabo.

Yagize ati "Nk’uko umubyeyi atekereza ku bana be, natwe nk’abapolisi b’u Rwanda twatekereje icyo twakora mu rwego rw’ubutabazi kugira ngo imibereho y’aba bana b’imfubyi, bahuye n’ibibazo bibabaje kandi banyuze mu bihe bikomeye, babone ubufasha bwatuma bagabanya kwiheba nabo bakagira icyizere cy’ubuzima”.

Betty Thomas Lolo, washinze iki kigo akaba n’umuyobozi wacyo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda rya RWAFPU-3, ku nkunga bahaye abana b’imfubyi.

Yavuze ko ibiryo n’inzitiramubu ari bimwe mu byari bikenewe cyane n’aba bana, kandi ko yizeye ko bizabafasha kugira ubuzima bwiza batarwaragurika.

Yongeyeho ko muri abo bana harimo ababuze ababyeyi bitewe n’intambara, amakimbirane y’imiryango, abatereranywe n’ababyeyi ndetse n’abavutse habayeho gufatwa ku ngufu.

Yagize ati "Baryaga ibishyimbo gusa kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, kandi izi nzitiramubu zije zikenewe kubera indwara ya malariya nyinshi ikunze kugaragara muri aka gace."

Itsinda rya FPU-3 rigizwe n’abapolisi 160, ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ahari irindi tsinda rya FPU-1 rigizwe n’abapolisi 240, rikorera ahitwa Malakal mu gace ka Upper Nile state.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka