Guverinoma nshya ya William Ruto irimo Minisitiri umwe wahoze mu yacyuye igihe

Guverinoma nshya ya Kenya igizwe n’Abaminisitiri 22 yarahiye ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida William Ruto yagumanye Minisitiri umwe rukumbi wahoze muri Guverinoma yacyuye igihe, amugira umujyanama w’umutekano w’igihugu, hanyuma ashyiraho n’umwanya mushya w’umunyamabanga wa Guverinoma.

Njuguna Ndung’u wahoze ari umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu, yagizwe umunyamabanga mushya ushinzwe umutungo w’igihugu, naho Justin Muturi wahoze ari perezida w’inteko ishinga amategeko agirwa umushinjacyaha mukuru.

Abaminisitiri biganje muri Guverinoma ya Ruto ni abo bafatanyije mu rugendo rwa politiki kuva agitangira guhatanira kuyobora Kenya.

Nubwo William Ruto mu gihe cyo kwiyamamaza yizezaga abagore ko bazahabwa 50% by’imyanya muri guverinoma, 22 gusa ni bo bahawe imyanya muri Minisiteri, harimo babiri b’abajyanama ba perezida n’umwe wahawe kuba umunyamabanga wa Guverinoma.

Kimwe mu by’ingenzi Guverinoma nshya ya Kenya izihutira gukemura nk’uko Perezida Ruto yabyijeje abaturage, ni ibibazo bishingiye ku buzima buhenze n’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’imvura yagabanutse.

Ku wa kabiri Perezida Ruto yavuze ko akeneye byibuze umwaka umwe kugira ngo igiciro cy’ifu y’ibigori kibe cyagabanutse – nka kimwe mu biribwa bikenerwa na benshi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka