U Burayi bwakuyeho ibihano byari byarafatiwe bamwe mu bayobozi b’u Burundi

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye abayobozi batatu b’Abarundi mu 2015. Mu bakuriweho ibihano harimo Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, Godefroid Bizimana wari umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ndetse na Léonard Ngendakumana, wari ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa bya perezidansi. Gusa ibihano byagumishijweho ku witwa Mathias-Joseph Niyonzima bakunze kwita Kazungu, umukozi w’urwego rw’iperereza (SNR).

Minisitiri Albert Shingiro na Ambasaderi Claude Bochu mu biganiro byahuje u Burundi na EU
Minisitiri Albert Shingiro na Ambasaderi Claude Bochu mu biganiro byahuje u Burundi na EU

Ni icyemezo EU yatangaje tariki 25 Ukwakira 2022. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, na we yahise yandika agira ati, “Nshimishijwe n’ikurwaho ry’ibihano byari byarafatiwe abayobozi b’Abarundi, bikozwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi”.

Itsinda ry’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Burundi na ryo ribinyujije kuri Twitter ryanditse rigira riti, “Kongera ibiganiro hagati ya EU n’u Burundi ni byo byatumye ingingo ya 96 ikurwaho. EU yakuyeho ibihano byari byarafatiwe abayobozi batatu, harimo na Minisitiri w’intebe. EU izakomeza gushyigikira u Burundi mu bikorwa bigamije iterambere”.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi watangaje ko wafashe icyo cyemezo cyo gukuraho ibihano kuri abo bayobozi b’Abarundi barimo na Minisitiri Gervais Ndirakobuca, nyuma yo kubona ko hari intambwe igenda iterwa n’u Burundi mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka