Mwangaguhunga ntatewe ipfunwe no kwigana n’abana be mu mashuri abanza

Mwangaguhunga Aimable, umugabo utuye mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ahamya ko kwigana n’abana be babiri mu mashuri abanza, bitamuteye ipfunwe, ahubwo ari inzira imuganisha ku kubaka ahazaza.

Mwangaguhunga hamwe n'abana be babiri biga ku kigo kimwe cy'amashuri abanza
Mwangaguhunga hamwe n’abana be babiri biga ku kigo kimwe cy’amashuri abanza

Si ibintu bimenyerewe kuba wagera mu ishuri, ryigwamo n’abana bo mu wa gatandatu w’amashuri abanza, ngo uhasange umunyeshuri w’imyaka 33 w’umugabo kandi ubyaye, yigana na bagenzi be bafite imyaka iri hagati ya 11 na 13, ingana n’iy’abana be.

Mwangaguhunga kuri ubu wiga mu ishuri ribanza rya Migeshi, riherereye mu Murenge wa Cyuve, yababazwaga n’uko abo bana be batahaga bavuye ku ishuri, bakamusaba kubasubirishamo amasomo babaga bize bikamunanira, ari baho yahereye afata umwanzuro wo gusubira kwiga ngo akarishye ubumenyi, nyuma yo kumara imyaka isaga 16 yaravuye mu ishuri.

Yagize ati “Babaga babahaye imikoro, igihe cyo kuyikora banasubiramo amasomo bansaba kubunganira no kubasubiriramo ibyo bize, nkabura icyo mbasubiza kuko ntabisobanukiwe, n’ibyo nari narize cyera naramaze kubyibagirwa. Ibyo byakomeje kujya bimbabaza cyane, bintera kwiyemeza gusubira ku ntebe y’ishuri, nkiga nshyizeho umwete kugira ngo njijuke, ngire ubumenyi, njye mbona n’uko abana banjye najya mbitaho mu myigire yabo”.

Yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza hamwe n’umwana we w’umuhungu n’ubwo amashuri atandukanye, mu gihe undi w’umukobwa yiga mu mwaka wa gatatu; kandi ngo kwigana hamwe na bo, ntibimutera ipfunwe.

Ati “Nta pfunwe bintera kuba niga mu kigo cyuzuyemo abana batoya ndusha imyaka myinshi, harimo n’abanjye. Kenshi na kenshi hari abambonana amakayi ngiye kwiga cyangwa ntashye bakanyibazaho, abandi bakambwira ko ntazabishobora. Kwiga ni ibintu byambagamo kuva cyera, n’ubwo nagiye ntinda kubisubukura kubera inshingano zo kwita ku bana. Gusa ubu nihaye intego y’uko ngomba kwiga ntitaye ku kintu cyose gishobora kunca intege”.

Turikumwenayo, akimara kumenya iby’uko ise bagiye kwiga mu mwaka umwe, kubyiyumvisha byabanje kumugora, ariko aza gusanga umubyeyi we yararebye kure.

Yagize ati “Nkimenya ko yaje kwiga nabanje gutekereza ko yaba ari amayeri yahimbye yo kuza hano, ngo abone uko yajya agenzura buri kantu kose kanyerekeyeho. Byarampahamuye bigera n’aho numva nareka ishuri, nkomeza kubitekerezaho neza, nsanga koko ari ngombwa ko umubyeyi wanjye yiga, kugira ngo azatubesheho, cyane ko ibihe bikomeje kutwereka ko kuzabigeraho, bisaba ko umuntu azaba yarize ishuri”.

Mu mwaka wa gatandatu yigamo yigana n'abana bangana n'abo abyaye
Mu mwaka wa gatandatu yigamo yigana n’abana bangana n’abo abyaye

Hakizimana Jules, umwarimu kuri iryo shuri, avuga ko Mwangaguhunga yiga ashishikaye ku buryo atanga icyizere cyo kuzitwara neza.

Yagize ati “Amasomo arayashishikariye cyane ku buryo mbona ari n’urugero ku baba baracitse intege bibeshya ko kwiga bisaza. Ni na yo mpamvu dukangurira abacikishirijemo amashuri kuyasubiramo, kugira ngo batere intambwe y’ubumenyi”.

Mu bikigoye Mwangaguhunga, birimo ururimi rw’Icyongereza ataramenyera, kuko yari yarize mu Gifaransa. Gusa ariko ngo akomeje gukora iyo bwabaga, kugira ngo agere ku rwego rwa bagenzi be.

Ikindi ngo no kuba atarabasha kubona ubushobozi bwo kugura iniforume z’ishuri z’abana n’iye, hamwe n’ibindi bikoresho bimwe na bimwe by’ishuri, biracyamubereye inzitizi, dore ko izi nshingano zo kwiga, azifatanya no gushakisha ibimutunga n’abo bana be bombi arera wenyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwangaguhunga nabere urugero rwiza abandi babyeyi bifuza ubumenyi bakitinya kuba bakwigana nabana babo cyangwa bangana nababo mwifurije gukomeza amashuri ye akaziga n’ayisumbuye nkunda KT radio murakoze

BYIRINGIRO Phocas yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka