Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntoryi

Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro.

Hari n’abazirya ari uko babuze uko bagira, ariko numara kumva akamaro zifite mu buzima bwa muntu, niba wari ufite imyumvire nk’iyo irahinduka.

Intoryi zigira amabara anyuranye: icyatsi, umweru na mauve.

Intoryi zikungahaye kuri Vitamin B1, B3, B6 na B9, Vitamin K, Potassium, Ubutare- Fer/Iron, Calcium, Umuringa (copper/cuivre) na Fibre.

Akamaro k’intoryi ku buzima

• Kubera izi ntungamubiri zose, uko wazirya kose ni ingirakamaro ku mikorere y’ubwonko.

• Zirinda amaraso kwipfundika, gusa kuzirya cyane ukarenza si byiza kuko byatuma iyo ukomeretse utinda gukama, cyane cyane ku bagore batwite cyangwa uwitegura kubagwa si byiza kuzirya cyane.

• Zifite ibyitwa ‘bioflavonoids’ bizwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurwanya stress.

• Mu gishishwa habonekamo “nasunin” ikaba izwiho kurinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika. Kuzihata ugiye kuziteka rero si byiza. Icyakora ushobora kuzitonora zimaze gushya.

• Izo fibre zirimo zifite umumaro wo kurinda kanseri y’amara.

• Zifasha mu kurwanya kubura amaraso bitewe na ya vitamin B9 n’ubutare.

• Intoryi ziri mu bifasha kurwanya umubyibuho no kubyimbagana, kuko ziri mu bikamura amazi mu mubiri, icyakora umugore wonsa yazigabanya kuko zishobora gukamura amashereka.

• Bitewe n’uko nta sukari ikabije ibamo, ni uruboga rwiza ku barwaye diabete.

Dusoza, wazihekenya, wazitogosa, wazikaranga, ni imboga nziza ku buzima.

Kuzibura ku ifunguro byibuze 4 mu cyumweru ni uguhomba.

Twongereho ko wemerewe kuzishyira mu ifunguro ry’umwana igihe yujuje amezi 8 kuzamura, ariko ukibuka kuzitonora zimaze gushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nadia Turakwemera cyane cyane urakoze kunama utugira komerezaho pe!!

BARAYAVUGA jean poul yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Iyi nyigisho ndayigukundiyeee

Felix yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kutwigisha akamaro k’intoryi, ntabwo twari tuzi ko zifitiye umubiri wacu akamaro kangana gatyo.

Cyprien Ndamage yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka