Kenya: Batangiye kwibutsa Perezida Ruto kubagezaho ibyo yabasezeranyije yiyamamaza

Mu gihe William Ruto yarimo yiyamamariza kuba Perezida wa Kenya, mu byo yasezeranyije abaturage ngo harimo ko naramuka atowe akaba Perezida wa gatanu wa Kenye, mu gihe cy’ubutegetsi bwe abaturage bazajya bakoresha Telefone nta kiguzi, ndetse bagakoresha na Interineti ku buntu.

William Ruto
William Ruto

Iryo sezerano Ruto ngo yaritanze ku wa Kane tariki 29 Kamena 2022, ari ahitwa muri Kawunti ya Kiambu.

Icyo gihe William Ruto yagize ati “Abantu benshi bavunwa no kubona bando, hariya mu isoko, guhamagaza telefone ntuzakenera bando, kubera ko tuzatunganya inzira yo kunyuzamo imari yacu, ni ngombwa ko habaho inzira yo mu buryo bw’ikoranabuhanga ya Guverinoma, kugira ngo ntiwishyuzwe kuba wakoresheje iyo nzira, ahubwo wishyuzwe ikintu waguze gusa”.

Perezida William Ruto ngo yavuze ko abo baturage bazashobora gukoresha telefone ndetse na Interineti nta kiguzi, kugira ngo biboroheze igiciro ubundi cyari hejuru, kandi ngo binazamure abakora ubucuruzi bushingira ahanini ku itumanaho.

Yagize ati “Mu bucuruzi mu masoko yanyu, uzajya uhamagaza telefone nta kiguzi azasabwa, kandi no guhamagara ntibizajya bicikagurika, kuko tuzaba twahuje imiyoboro”.

Icyo gihe William Ruto yari yarabaye Perezida, yavuze ko harangije gukorwa inyigo y’amafaranga uwo mushinga wazatwara, avuga ko Guverinoma ye izakenera Amashilingi ya Kenya agera kuri Miliyari 38 kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Nk’uko twashyize mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, ni nako tuzabigenza mu gukwirakwiza Interineti. Tuzayoherereza buri nzu, buri soko, buri shuri, ahantu hose hari ipoto y’amashanyarazi tuzahashyira Interineti. Urubyiruko ruzashobora gukomeza ubucuruzi bukorerwa kuri Interineti nta kiguzi bisabye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka