Ntabwo Abanyarwanda bangiwe kujya i Dubai - Ambasade
Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE zifite Umujyi uzwi cyane wa Dubai) irahakana ko Abanyarwanda bimwe Visa (uburenganzira) yo gusura icyo gihugu nk’uko byakozwe ku baturage b’ibindi bihugu barimo abo muri Nigeria.
Abaturage ba Nigeria hamwe n’abo mu bindi bihugu bigera kuri 19 bya Afurika, ntabwo bemerewe kujya i Dubai nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zikoreye inyigo zigasanga abariyo barangwa n’ibikorwa bibi by’urugomo n’ubusambanyi.
Ambasade y’u Rwanda i Dubai ivuga ko ibyatangajwe mu binyamakuru binyuranye ko Abanyarwanda bimwe uburenganzira(visa) bwo gusura Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ari ibinyoma bijijisha abantu.
Itangazo ryatanzwe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu gitondo cyo ku wa 26 Ukwakira 2022 rigira riti "Abaturage b’u Rwanda bazakomeza guhabwa visa z’ubwoko bwose zitangwa na UAE harimo n’iyo kuhasura."
Ambasade y’u Rwanda ariko ikangurira Abanyarwanda kujyana n’impinduka mu mitangire ya visa yo kujya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, nk’uko bikubiye mu mabwiriza mashya y’icyo gihugu yemejwe ku itariki 03 Ukwakira 2022.
Ambasade y’u Rwanda ivuga ko mu mpinduka zashyizweho na UAE kugira ngo abantu bemererwe kujya i Dubai harimo kubanza kugaragaza hoteli umuntu azacumbikamo mu gihe cyose azahamara, ndetse no kwerekana ku itike ye igihe azavirayo asubira iwabo.
Mu gihe umuntu yaba ashaka kugumayo asabwa kwerekana ibaruwa y’uwamutumiye igaragaza aho abarizwa, nimero za telefone ndetse na kopi y’indangamuntu cyangwa Pasiporo bye.
Ujya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu kandi asabwa kugaragaza ko afite amafaranga ahagije azamutunga, nibura AED 5000(amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu).
Urubuga www.icp.gov.ae rw’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu gishinzwe kugenzura iby’indangamuntu, ubwenegihugu, gasutamo n’ibyambu, rukomeza rutanga ibisobanuro birambuye ku bantu bifuza visa yo kujya muri icyo gihugu.
The Embassy of the Republic of Rwanda in The United Arab Emirates informs the public that recent media reports of UAE visa ban on Rwandans are false and misleading. Citizens of Rwanda continue to enjoy all categories of UAE visas including visit visa. @RwandaMFA @MoFAICUAE pic.twitter.com/rmw0BzZMJX
— Rwanda Mission in UAE (@RwandaInUAE) October 26, 2022
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze amazina yange ni Niyonzima patrick ndi Umunyarwanda nasabaga amakuru arambuye kuringe muburyo bwo gushakira imibereho muri leta zunze ubumwe za (Abarabu) ibyo naba nsabwa kugirango nemererwe kuhashakira imibereho.?
Murakoze.