Banki ya Kigali yakusanyije Miliyoni 62 Rwf zo gufasha abana biga muri Agahozo Shalom

Banki ya Kigali yakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 62 binyuze mu gikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi ureshya na metero 4,507, ukaba umwe mu misozi miremire mu Rwanda.

Ni amafaranga azakoreshwa mu burezi bw’abana batishoboye barererwa mu kigo cya Agahozo Shalom Youth Village.

Urugendo rwo kuzamuka Karisimbi rwatangiye tariki 21 Ukwakira 2022 rwitabirwa n’ibindi bigo birimo; RSSB, I&M Bank, BK Arena, RTC n’abakozi bakora muri Banki ya Kigali.

Mu minsi ibiri, abantu 20 bazamutse umusozi wa Karisimbi kandi bashobora kugera ku gikorwa cyabo mu mahoro.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Banki ya Kigali (Chief Finance Officer) Nathalie Mpaka yavuze ko bishimiye kugera ku byo bifuzaga.

Yagize ati: "Ni iby’agaciro kwitabira iki gikorwa giteza imbere uburezi bw’urubyiruko. Turimo turagera ku ntego yacu yo guhindura ubuzima bw’abandi dukoresheje ibyo dukora, byiyongeraho gukora ubukangurambaga buteza imbere uburezi mu iterambere rirambye."

Uyu muyobozi yongeyeho ko inkunga yakusanyijwe izagira uruhare mu gufasha abanyeshuri benshi guhabwa ubushobozi bwo kwiga no kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Urugendo ruzamuka Karisimbi rubaye ku nshuro ya kabiri rukajyana no gukusanya inkunga igenerwa urubyiruko rurererwa mu kigo cya Agahozo Shalom.

Miliyoni 62 zakusanyijwe na Banki ya Kigali zikurikiye Miliyoni 70 zakusanyijwe umwaka wabanje kandi zigenerwa ibikorwa byo guteza imbere uburezi bw’abana biga mu kigo cya Agahozo Shalom.

Amakoro Lodge ni bamwe mu bateye inkunga iki gikorwa cyo kuzamuka Karisimbi
Amakoro Lodge ni bamwe mu bateye inkunga iki gikorwa cyo kuzamuka Karisimbi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka