Poromosiyo ya Noheli: NEZERWA NA STARTIMES ugura TV nshya uhabwe impano

Nyuma yo kugabanya ibiciro bya Dekoderi, no kongera amashene kuri Dekoderi za StarTimes, muri ibi bihe bisoza umwaka StarTimes ibazaniye Poromosiyo yiswe ‘NEZERWA na STARTIMES’.

Iyi Poromosiyo yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2022 izarangira tariki 15 Mutarama 2022. Ni mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange kwizihiza iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri izi mpera z’umwaka.

Muri iyi Poromosiyo ya NEZERWA NA STARTIMES uragura TV ukabona impano idasanzwe, ureba ruhago mpuzamahanga ku rwego rw’isi wibereye iwawe.

Kuri ubu ibiciro bya TV za Flat byagabanijwe, screen ya digital, pouce ya 32” ubu iragura 125 000 frw gusa, iyi TV ikoreshwaho flash Disk, wayihuza n’ibindi bikoresho bya electronic ukoresheje HDMI cyangwa VGA .

Hari kandi Smart Screen TV ya pousse 43” nazo ziragura macye cyane, frw 280,000 yonyine, ifata Wifi, cg ukaba wanayihuza na telefone yawe ukayireberaho ibyo ufite muri iyo telefone ya smart.

Ku Bakiriya basanzwe :

Uguze Flat TV za StarTimes hamwe n’abonema y’ukwezi kuri dekoderi usanganwe, uhabwa iminsi 15 y’inyongera kuri bouquet uguze.

Ku bakiriya bashya, uguze TV hamwe na dekoderi bya StarTimes, abona indi minsi 45 wirebera shene zose ku buntu!!!

Nyarukira ahari amashami ya StarTimes mu gihugu hose no kubaduhagarariye bemewe nonaha, ugure TV yawe zitaragushirana !

Ku basanzwe bakoresha ifatabuguzi rya StarTimes, buri uko uguze ifatabuguzi iryariryo ryose ukoresheje APP ya StarTimes ON ugabanyirizwaho 5%.

Ukimara kugura TV, hamagara kuri 5033 cyangwa se 0788156600 winjire muri promosiyo ya NEZERWA NA STARTIMES.

Abakunzi ba shampiyona yo mu Rwanda y’u mupira w’amaguru n’indi mikino, nta rungu kuko Magic Sports ibereka imikino yose, ndetse n’izindi siporo zibera mu Rwanda
Kubantu bafite abana babanyeshuri StarTimes yabashyiriyeho shene izajya ibafasha gusubira mu masomo yabo yitwa Mindset Learn.

Mu bindi bishya StarTimes ifitiye abafatabuguzi bayo harimo Filime nshya y’uruhererekane (Serie) yakunzwe cyane yitwa BROTHERS Season yayo yagatatu iri mu rurimi rw’icyongereza ica kuri Novela E Plus CH 062 na CH 128 kuri Dish saa 19:50, ikurikirwa na Waves of Life inyuraho Saa 20:40 kuri iyi shene. Iyitwa La Lune de Sang iri mururimi rw’igifaransa icaho saa 21:30 kuri Novela F CH 063 na CH 617 , izi zikaza zisanga izari zisanzwe zihita ku mashene atandukanye mu gifaransa no mucyongereza.

StarTimes yongereye shene zirenga 120 kuri dekoderi zayo

Abakoresha decoderi y’igisahani, n’udushami ubu mwashyizwe igorora, Kuko uhereye kubafite bouquet ya Nova kugeza kuri Super, (Dish) na Unique (Antene y’udushami) mushobora kureba shene zirenga 250, ziri mu gifaransa, icyongereza, igiswahili ndetse n’izindi ndimi nyafurika zitandukanye zikoreshwa mu karere duhereyemo.

Muri NOVA bouquet hiyongeyemo, shene zishobora guhugura abana mu masomo yabo, cyane abiga amashuri abanza n’ayisumbuye, nka MINDSET LEARN, TNT, … n’izindi.

Abakunzi ba filime z’intanzaniya mu giswahili murahishiwe ku mashene nka TBC 2, STAR TV.

Ku bakunzi b’amakuru n’imyidagaduro byo mu Karere, twabazaniye RTNB, BE.TV, TCM, TNT, MCM Top n’izindi.

Namwe abakunda amaserie ntimucikwe kuri shene z’igifarasa n’izicyongereza nka Novela E na Novela F, Action movies ni kuri shene ya TNT, New World Cinema n’izindi.

Kubakunzi ba ruhago, muri Smart bouquet, ubu mushobora kujya mureba shene ya Real Madrid TV, ije isanga iya MAN UTD TV zizajya zibereka amakuru y’ihariye utasanga ahandi kuri aya makipe mukunda muri benshi !!

Akarusho ni uko shene zihoraho mu gutanga ubutumwa n’Ijambo ry’IMANA, nka: M. CHANNEL, GOSPEL TV, KINGDOM TV nazo zirimo.

Shene zirenga 250 zagufasha kugubwa neza aho uri hose mu rurimi wiyumvamo, amahitamo ni ayawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uguze Tv na decoder+antenna,ubwo installation bigenda gute? Installation nizereko Ari Ubuntu?

Bonnah basso yanditse ku itariki ya: 2-01-2023  →  Musubize

Star Times muratubeshya ngo tugure za TV harimo amashene y’ubuntu bikareba rimwe icyumweru kimwe mukaba muzikuyemo

alegisi yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Ikibazo nkatwe bo muntara ntago izo promotion zitugeraho bitewe n’aho dutuye nkanjye Ntuye Mukarere ka Rutsiro mumurenge wa Mushonyi
Urumva rero ko kuza iKigali biragoranye cyane. Bibaye byiza mwatwegereza icyicaro cyanyu.

Murakoze

Jean d’Amour URIWABO yanditse ku itariki ya: 18-11-2022  →  Musubize

Decoder igura gute ese ubuguriye rimwe TV na decoder muramugabanyiriza?

Faustin yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka