The Ben yongeye gukorana indirimbo na Otile Brown

Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.

The Ben (iburyo), yongeye gukorana indirimbo na Otile Brown
The Ben (iburyo), yongeye gukorana indirimbo na Otile Brown

Otile Brown umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyi ndirimbo si yo ya mbere akoranye na The Ben, nyuma ya ‘I can’t get enough’.

Iyi ndirimbo iri kuri EP ya Otile Brown yise ‘Uptown Flex’, aho iri kumwe n’izindi zirimo Sempre, Run Up, Fine by Me Realer na Double Up.

Indirimbo ‘Kolo Kolo’ Otile Brown yakoranye na The Ben yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ayooo Rush umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Hanscana wo muri Tanzania.

Umukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo Kolo Kolo ya The Ben na Otile
Umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo Kolo Kolo ya The Ben na Otile

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, uyu ni umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’umuhanzi wo mu bihugu bituranye n’u Rwanda agaragayeho, nyuma y’uko ari umwe mu bahanzi bagaragaye kuri Album ya Ommy Dimpoz yise ‘Dedication’.

Indirimbo The Ben yakoranye na Ommy Dimpoz yitwa ‘I Gatch You’, iri muri 15 ziri kuri Album y’uyu muhanzi, ikaba ari na yo ya mbere The Ben yakoranye na Ommy Dimpoz.

Izi ndirimbo The Ben akoranye n’aba bahanzi zije nyuma yo gukorana na Diamond Platnumz indirimbo bise ‘Why’, imwe mu zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kubela inkulu muduha

adepeli yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka