Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama ya G20 muri Indonesia, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani Fumio Kishida
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida

Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Bali ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, aho yitabiriye inama y’ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi izwi nka G20 nk’umuyobozi w’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (NEPAD).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku wa Mbere Perezida Kagame n’itsinda ayoboye, bahuye ndetse bagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida.

Aba bayobozi bombi bitabiriye Inama y’ihuriro rya G20, bagiranye ibiganiro byibanze ku buryo ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo kugabanya ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere, guteza imbere ibikorwa remezo ndetse n’ibikorwa by’iterambere rusange.

Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe uko u Rwanda n’u Buyapani byarushaho guteza imbere umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibikorwa remezo n’ishoramari yaba irikozwe n’inzego za Leta cyangwa iz’abikorera.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba Minisitiri Fumio Kishida kuzagenderera u Rwanda.

U Rwanda n’u Buyapani bisanganywe umubano mwiza ndetse n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga.

Perezida Kagame kandi yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ni umusangiro witabiriwe na Macky Sall Perezida wa Senegal, uyuboye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe, Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y’Epfo na Alberto Fernández Perezida wa Argentina,

Inama y’ihuriro rya G20 ibaye ku nshuro ya 17 ikaba izaba tariki ya 15–16 Ugushyingo 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Recover together, recover stronger” ugenekereje bivuze “Tuzahukire hamwe, Tuzahukane imbaraga”.

Ku murongo w’ibyigwa hariho ikibazo cy’ibiribwa, umutekano mu by’ingufu, ubuzima, ndetse n’impinduka mu ikoranabuhanga.

G20 ni ihuriro ryambere ry’ubufatanye mpuzamahanga mu bukungu kandi rifite uruhare runini mu gushiraho no gushimangira imyubakire n’imiyoborere ku Isi, ku bibazo byose by’ubukungu n’iterambere mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka