Dolly Parton yahawe igihembo cya Million 100 z’Amadolari

Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.

Dolly Parton
Dolly Parton

Jeff Bezos yasobanuye ko Parton ari umuntu koko ukwiye guhabwa icyo gihembo cya ‘Bezos Courage and Civility Award’.

Yagize ati, “(Parton) aratanga kandi abikoranye umutima. Ibyo yakoreye abana no gufasha abantu kwiga gusoma no kwandika (l’alphabétisation) ndetse n’ibindi bikorwa, ni ibintu bidasanzwe”.

Mu kwakira icyo gihembo, Parton yatanze imbwirwaruhame agaragaza ibyishimo afite, agira ati, “Wow, mwavuze Miliyoni 100 z’Amadolari? Mu gihe abantu bashoboye gufasha, bagombye kujya bafasha. Kandi murabizi, mpora mvuga ko ngerageza gushyira amafaranga yanjye aho umutima wanjye uri. Kandi ngira ngo namwe ni ko mubikora. Nzakora ibishoboka byose aya mafaranga nyakoreshe ibintu byiza. Murakoze Jeff”.

Uwo muhanzi ntiyasobanuye icyo azakoresha ayo mafaranga, gusa Parton ngo afite amateka yo kuba yararanzwe no gukora ibikorwa byo gufasha, ibyo ngo bikaba bitanga icyizere ko n’izo Miliyoni 100 z’Amadolari yahawe azazikoresha neza.

Dolly Parton yahawe icyo gihembo cya ‘Bezos Courage and Civility Award’, yiyongera ku bandi bigeze kugihabwa harimo uwitwa Van Jones na José Andrés , aho buri wese muri abo yahawe icyo gihembo mu birori byo kugitangiza byabaye mu mwaka ushize wa 2021.

Ayo mafaranga atangwa aba agenewe gukoreshwa mu bikorwa by’ubugiraneza, agahabwa imiryango y’abagiraneza bakora ibikorwa byo gufasha, hakurikijwe ibyo uwahawe igihembo yahisemo kuyashyiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka