Umugabo yatangaje abantu atonganya inzoga kubera ikimwaro iteza abagabo

Umugabo w’umunya-Kenya yifashe akavidewo arimo atonganya icupa ry’inzoga arishinja kuba rizanira abagabo benshi ibibazo.

Uwo mugabo yabazaga iyo nzoga igituma iteza ibibazo bamwe mu bayinywa, harimo kubakoza isoni, ndetse no gusenya ingo. Bamwe mu babonye iyo videwo ku mbuga nkoranyambaga batangiye guseka, bamwe bavuga ko Kenya yahindutse ibitaro by’abantu bataye umutwe.

Ifoto yakuwe muri videwo y'uwo mugabo atonganya inzoga
Ifoto yakuwe muri videwo y’uwo mugabo atonganya inzoga

Videwo y’uwo mugabo arwana n’icupa avuga ko riteza ibibazo muri sosiyete, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma abazikoresha batangira kuyivugaho.

Iyo videwo yerekanaga uwo mugabo afashe icupa ry’inzoga yarifunze akagozi ahagana mu gapfundikizo, atangira kurirondorera ibibazo n’isoni inzoga iteza abagabo, harimo no gutuma basuzugurika mu ruhame.

Yagize ati, “Uyu munsi ni wowe mfashe, kuki ukoza abagabo isoni, ...”

Nyuma, uwo mugabo ukunze gukoresha urubuga rwa ‘TikTok’ yakuruye ako kagozi yari yaziritse ku icupa, atangira kurikubita, arihana kubera ibibazo riteza muri sosiyete.

Ati, “Kuki usenya ingo z’abantu, kuki utuma abagabo birukana abagore babo?"

Nyuma uwo mugabo yakomeje akubita iryo cupa ry’inzoga aribaza impamvu ryagiye muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Kenya rikaba inshuti yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamara nuko yabishyize kumbuga nkoranyambaga naho ubundi babyibaza are benshi!!

Gasarabwe yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Nakomeze ariko nizera ko atanyishu iramye azaronka,vyaba vyiza atekereje akareka ibimutwara umwanya wubusa.

Niyondiko Astere yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka