Ibihugu bikennye biracyagorwa no kubona imiti

Raporo isohorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, igaragaza uko imiti igera ku baturage, ivuga ko hakiri ikibazo cy’uko itinda kugera mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ni ubushakashatsi bw’ikigo gikorera mu gihugu cy’ u Buholandi cyitwa ‘Access to Medicine Foundation”.

Icyo kibazo kimaze igihe mu bihugu bikennye ndetse n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko uretse kuba bitinda kugerwaho n’imiti, usanga n’ihagejejwe akenshi iba itujuje ubuziranenge.

Mu gihe Isi yibasirwaga n’icyorezo cya Covid-19, bimwe mu bigo bikora imiti byashyize imbaraga mu gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare ya Access to Medicine Foundation, igaragaza ko muri iki gihe hari ubushake bugaragara bwo gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, kuko bigeze ku kigero cya 77% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’uko Isi yibasirwa na Covid-19, kuko mu cyegeranyo cyasohotse muri icyo gihe, cyagaragazaga ko biri ku kigero cya 40%.

Norvatis ni kimwe mu bigo byohereza imiti myinshi muri ibyo bihugu, aho bibanda cyane ku miti ivura indwara zitandura, zizwi nka ‘Non-Communicable Diseases’.

N’ubwo ubwo ubushake buhari kandi bugaragara, ariko nta birakorwa bigaragara umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko ubushakashatsi bukorwa bwariyongereye kuko nko mu rwego rwo guhangana na Covid-19, bwagejeje kuri gahunda yo gukora inkingo haboneka izitandukanye zirimo Johnson & Johnson, Pfizer ndetse na AstraZeneca, n’ubwo kuzisaranganya abatuye Isi byakomeje kuba ikibazo, kuko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika byakomeje gusigara inyuma.

Imwe mu miti yakozwe cyane ndetse n’inkigo kurusha ibindi, igaragazwa n’ikigo cyakoze iki cyegeranyo, ni uvura indwara z’ubuhumekero uzwi nka GSK, hagakurikiraho urukingo rwitwa Pfizer hamwe n’imiti ikorwa n’uruganda rwitwa Takeda rwo mu Buyapani.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, hari ubufatanye bwashyizweho n’ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi hagamijwe ko imiti itandukanye y’indwara zitandura, yagera ku bantu benshi nta kurobanura.

N’ubwo ubuyobozi bwa Access to Medicine buvuga ko hari ibyagezweho, gusa ngo hari n’ibigikwiye kunozwa, kuko umuyobozi wayo Jayasree K.Iyer, avuga ko bikwiye ko imiti ikorwa yaba myinshi kurushaho, kugira ngo igere ku bo igenewe bose kandi yujuje ubuziranenge.

Bimwe mu bigo byafatanyije gukora imiti myinshi hagamijwe ko ikwirakwizwa mu bantu benshi, birimo Johnson & Johnson, Takeda, Novartis na Astellas.

Kuba Afurika ariwo mugabane urimo ibihugu byinshi bikunze kugira ibibazo byo kugerwaho n’imiti n’inkingo, bamwe mu bayobozi bo kuri uyu mugabane, barimo na Perezida Paul Kagame, batangiye gutekereza uburyo Afurika yatangira kwikorera imiti n’inkingo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Ku ikubitiro mu Rwanda ndetse na Senegal hatangiye imirimo yo kubaka inganda zitunganya imiti n’inkingo, zizafasha by’umwihariko abatuye umugabane w’Afurika, no kuziba icyuho cy’ubusumbane bukigaragara mu isaranganywa ry’imiti ndetse n’inkingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka