Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda wo gutera ibiti

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo, ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda, ACP Emmanuel Karasi, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Sudani y’Epfo, ubwo basuraga iri tsinda ry’abapolisi (RWAFPU I-7), rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi wa Malakal, mu rwego rwo kubaganiriza no kubagezaho ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP).

Mu biganiro bagiranye ubwo bari basoje icyo igikorwa, ACP Karasi yabasabye gukomeza gukora kinyamwuga bahesha isura nziza u Rwanda, no kugenzura ibikoresho bakoresha ko bicyujuje ubuziranenge, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko gutera ibiti bakwiye kubigira umuco aho bari hose ndetse bakanabikangurira abenegihugu.

Yagize ati "N’ubwo hano hasanzwe hateye ibiti, murasabwa kongeramo ibindi kuko iyo ahantu hateye ibiti hasa neza kandi hakaba n’akayaga keza gatuma abantu bahumeka umwuka mwiza bakagira ubuzima bwiza."

Yakomeje agira ati "Abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, basabwa n’Ubuyobozi bwa Polisi kujya batera ibiti, byaba ibyera imbuto ziribwa ndetse n’ibindi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhindura aho baba hagasa neza, bikagirwa umuco kandi ugatozwa n’abo basanze bababwira akamaro ko gutera ibiti no gukora umuganda muri rusange."

ACP Karasi yasabye kandi abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-7 gukomeza gukorana umurava akazi bashinzwe, kurangwa n’imyitwarire myiza isanzwe iranga abapolisi b’u Rwanda, no kubungabunga ibyagezweho nk’uko babiherewe impanuro n’Ubuyobozi.

Umuyobozi wungirije w’itsinda rya RWAFPU 1-7, SSP Ernest Mugema yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ku bw’uruzinduko, by’umwihariko ku butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bashyikirijwe, avuga ko bazakomeza guharanira kubahiriza impanuro bahabwa zizabafasha gusohoza inshingano zabo neza.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda abiri y’Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, agizwe n’abapolisi 400 n’abandi bagera kuri 28 bakora nk’abajyanama (IPOs).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka