Amavubi anganyije na Sudan mu mukino wa gicuti.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyirije na Sudan kuri stade ya Kigali 0-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2022.

Ni umukino watangiye Amavubi akina neza mu guhererekanya umupira ariko ntagere imbere y’izamu rya Sudan cyane, ku munota wa 17 Amavubi yabuze uburyo bw’igitego ku mupira wahinduwe na Niyomubo Claude nyuma yo gukinana neza na Muhire Kevin maze umupira usanga Hakizimana Muhadjili ku rundi ruhande awugaruye mu izamu umunyezamu wa Sudan Mustafa Mohamed awushyira muri koruneri.

Amavubi yakomeje gukina neza cyane maze ku munota wa 27 ku makosa yarakozwe n’umukinnyi wa Sudan umupira wifatiwe na Muhadjili Hakizimana inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye cyane mu izamu rya Sudan ariko umunyezamu awushyira muri koruneri yatewe ntiyagira umusaruro nayo itanga.

Hakizimana Muhadjili muri uyu mukino wigaragaje cyane ku munota wa 44 yacenze abakinnyi ba Sudani akinana umupira na Muhire Kevin ndetse na Mugenzi Bienvenue wahise atera umupira mu izamu ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu intera ntoya cyane, igice cya mbere Amavubi yakinnyemo neza cyane kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Amavubi na Sudan ubusa ku busa
Amavubi na Sudan ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje guhererekanya neza ari nako ikipe ya Sudan nayo ikina neza bitandukanye n’igice cya mbere. Ku munota wa 59 umutoza w’u Rwanda Carlos Alos yakoze impinduka akuramo Hakizimana Muhadjili, Nshuti Savio Dominique na Mugenzi Bienvenue maze yinjizamo Hakeem Sahabo ukina muri Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Habimana Glen ukina nka rutahizamu ukinira Victoria Rasport yo muri Luxembourg ndetse na Ishimwe Gilbert ukinira Orebro Syrianska yo muri Sweden.

Ikipe ya Sudan yakinnye neza mu gice cya kabiri yashoboraga kubona igitego ku munota wa 72 w’umukino nyuma y’umupira muremure wari uturutse muri ba myugariro bayo bawucomekeye rutahizamu Eltaeb Yasir ariko mu rubuga rw’amahina Manzi Thierry amukuraho umupira aho abakinnyi ba Sudan batabyumvise kuko bavugaga ko yari penaliti ariko umusifuzi avuga ko atariyo ahubwo ari koruneri ya Sudan itagize ikiyivamo.

Mu minota ya nyuma y’umukino Sudan yakomeje gukina neza nkaho ku munota wa 86 Adam Waleed yazamukanye umupira acenga abakinnyi b’Amavubi agiye gutera mu izamu rya Ntwali Fiacre umupira Serumogo Ali wari winjiye mu kibuga asimbuye awushyira muri koruneri itatanze umusaruro.

Muri uyu mukino umutoza w’Amavubi Carlos Alos muri rusange yasimbuje abakinnyi icyenda aho nka Rafael York, rutahizamu Gerard Bi Gohou,Imanishimwe Emmanuel, Muhozi Fred, Niyigena Clement nabo bahawe umwanya wo gukina.

Abakinnyi barimo Hakim Sahabo nyuma yo kwinjira mu kibuga ari mu bitwaye muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hazakinwa umukino wo kwishyura.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba umutoza wamavubi yabashije Guha Buri wese umwanya bitumye kumukino wo kwishyura azabikora kuko iyi ni nka test .kuwa gatandatu ni 2 byamavubi kuri 1 Sudan

Ndagijimana evariste yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Nibyo umutoza Ari mukazi kose ariko ubutaha bazatumire amakipe akomeye ajya adutsinda,nkumugande yatugize umugore we.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka