Mu Rwanda imisambi irimo kwiyongera mu gihe ahandi icika

N’ubwo hari inyigo zigaragaza ko ibisiga by’imisambi bikundwa na ba mukerarugendo bikomeje kugabanuka cyane ku Isi, Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yo yagaragaje ko imisambi irimo kwiyongera cyane kuva mu myaka itandatu ishize.

Uko imisambi yagiye yiyongera mu Rwanda kuva mu myaka itandatu ishize
Uko imisambi yagiye yiyongera mu Rwanda kuva mu myaka itandatu ishize

Minisiteri y’Ibidukikije yashyize kuri Twitter imbonerahamwe igaragaza ko imisambi mu Rwanda yageraga kuri 487 muri 2017, iragabanuka gato muri 2018 kugera kuri 459, umwaka wa 2019 iriyongera igera kuri 748.

Ibarura ryakozwe rivuga ko muri 2020 imisambi mu Rwanda yari imaze kugera kuri 881, muri 2021 iriyongera igera kuri 997, kugeza ubu muri uyu mwaka wa 2022 imisambi ngo iragera ku 1066.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko Ikigo cy’ Umuryango nyarwanda ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima(RWCA) cyitwa Umusambi Village kigira uruhare muri uko kwiyongera kw’imisambi hirya no hino mu bishanga byo mu Rwanda.

Umuyobozi w’uwo muryango RWCA, Olivier Nsengimana avuga ko imisambi yari igiye gucika bitewe n’abayifata bakajya kuyororera mu ngo kandi ari inyamaswa z’agasozi.

Nsengimana ati "Twakuye mu ngo imisambi irenga 300 tuyisubiza mu gasozi, mu Rwanda hari ibishanga bibamo imisambi birenga 800 harimo iby’Akanyaru, Nyabarongo, Rweru, Mugesera, Nyagatare, Rugezi muri Pariki y’Akagera n’inyuma yayo hafi aho."

Sengimana avuga ko ba mukerarugendo basura inyoni mu Rwanda bakunda kureba imisambi n’ubwo kugeza ubu atamenya amafaranga yinjira mu kigega cya Leta biturutse ku kureba inyoni z’imisambi.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruvuga ko ubukerarugendo bwinjije miliyoni 164 z’amadolari ya Amerika muri 2021(akaba ahwanye na miliyari 165 z’amafaranga y’u Rwanda).

Mu mwaka wabanje wa 2020, ubukerarugendo mu Rwanda bwinjije miliyoni 131 z’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga miliyari hafi 131 z’amanyarwanda), akaba yaratanzwe n’abasuye u Rwanda bavuye kuri 490,000 muri 2020 bakagera kuri 512,000 muri 2021.

Radiyo y’Abongereza BBC ivuga ko inyoni z’imisambi n’ubwo ari igishushanyo kiri ku birango by’igihugu cya Uganda, ubu zirimo kugenda zicika ku buryo bukabije, bitewe n’uko ubuturo bwazo bugenda bwangirika.

BBC ivuga ko Uganda imaze gutakaza 40% by’ahantu nyaburanga hari hasanzwe ari ubuturo bw’imisambi. Ni mu gihe Isi yose kugeza ubu ngo isigayeho imisambi itarenga ibihumbi makumyabiri (20,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka