Uwari interahamwe yavuze uko yaguriwe inzoga na Kabuga mu kumushimira

Félicien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yongeye kwitaba urukiko kugira ngo yumve ibimenyetso byatanzwe n’umwe mu bamushinja, aho mu buhamya bwe yavuze ko Kabuga yamuguriye inzoga zo kumushimira ibyo yakoze muri Jenoside.

Urubanza rwa Félicien Kabuga rurakomeje
Urubanza rwa Félicien Kabuga rurakomeje

Umutangabuhamya KAB076, na we wiyemerera ko yari mu mutwe witwaraga gisirikari w’interahamwe, yabwiye urukiko mpuzamahanga urugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (IRMCT), ko yatanze amakuru ajyanye n’ibikorwa by’interahamwe muri Kigali no mu nkengero zayo mbere ya Jenoside.

Uyu mutangabuhamya wasangiye na Kabuga icyo kunywa mbere yo gukorana mu gihe cya Jenoside, yavuze ko yari azi uruhare rukomeye rwa Kabuga mu ishyaka rya MRND, ndetse n’inkunga ye mu mutwe w’interahamwe binyuze mu gutiza bamwe mu bari bagize Itsinda ry’interahamwe, zimwe mu nyubako ze bakazikoreramo ibikorwa byabo.

Umutangabuhamya KAB076, wari impunzi muri DR Congo, yaburanishijwe kubera ibyaha bya Jenoside ndetse aza gukatirwa igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bwakomje gusuzuma uyu mutangabuhamya mu buryo yari azi Kabuga, ndetse no ku nkunga y’intwaro zivugwa ko zatanzwe n’uyu munyemari, akaba ari na we wateguye Jenoside mu 1994.

Umwunganizi wa Kabuga, Maître Françoise Mathe, yabajije umutangabuhamya neza uburyo yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze muri Congo, maze avuga ko yageze mu Rwanda ku ya 26 Werurwe 1997 mu ndege yishyuwe n’ubuyobozi bwa Congo, ibageza i Goma aho bafashe imodoka we n’abandi zibageza mu Rwanda.

Ku bijyanye n’ibyo azi kuri Kabuga, ubwunganizi bwabajije igihe umutangabuhamya yahuye bwa mbere n’ushinjwa (Kabuga), maze avuga ko bahuye ubwo yari umucuruzi ukomeye muri Kigali.

Abajijwe gutanga ibisobanuro birambuye, ku nshuro yahuye na Kabuga imbonankubone, umutangabuhamya yasobanuye ko bahuye bwa mbere mu 1993 mu ruganda rwe biturutse ku wari umuyobozi w’interahamwe ku rwego rw’Igihugu, ubwo yari aje gusobanurira Kabuga inshingano z’uyu mutangabuhamya KAB076.

Icyo gihe, KAB076 yavuze ko yahawe icyo kunywa ndetse Kabuga akanamushimira ku bw’imirimo ye.

Umutangabuhamya kandi yatanze amakuru yimbitse y’aho icyumba interahamwe zahuriragamo giherereye, mu nyubako ya Kabuga iri ku Muhima.

Yavuze ko icyo cyumba cyakoreragamo perezida w’interahamwe cyari iburyo bw’umuhanda werekeza rwagati mu mujyi wa Kigali, ariko ko imyitozo ubwayo itabereye muri iyo nyubako.

Yavuze ko icyo cyumba kitashoboraga kugaragara uri ku nkengero z’umuhanda, uretse idirishya ryonyine ryari mu mfuruka.

Uyu mutangabuhamya yanasobanuye neza ku masasu bikekwaho kuba yararashwe muri icyo cyumba, maze avuga ko ari impanuka, bituma habaho guhagarika izindi nama zagombaga kubera muri iyo nyubako, nyuma y’uko Kabuga asabye interahamwe kuyivamo.

Abajijwe aho interahamwe zahuriraga nyuma yo kuva mu nyubako ya Kabuga ku (Muhima), umutangabuhamya yasubije ko MRND yimuriye inama zayo mu yindi nyubako ya Kabuga, yari ku Kimironko hagati ya Gicurasi na Kamena 1993.

Ku Kimironko, KAB076 yavuze ko umutwe witwaraga gisirikare waho wari uzwi ku izina ‘ry’Interahamwe za Kabuga’, ndetse ko bahuriye mu rugo rwa Kabuga ku Kimironko maze bahabwa intwaro muri Gicurasi 1994, kugira ngo zikoreshwe mu kwica abatutsi kandi ko aya mabwiriza nta wundi wayatanze uretse Kabuga.

Yiyemereye ko ku giti cye yabonye ikamyo yazanye amasasu yari yanditseho impine z’inyuguti ‘KF’ zihagarariye “Kabuga Félicien”

Cyo kimwe n’umutangabuhamya wamubanjirije, KAB076 yavuze kandi ko Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yagize uruhare runini mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Jenoside kuko yakurikiranaga ibikorwa by’interahamwe, ikavuga ko abatutsi bagomba kwicwa mu rwego rwo gushishikariza abaturage muri rusange n’interahamwe gukora Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze niho nahagera

ERIKE yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka