Umuvugabutumwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 8,658

Adnan Oktar uzwi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo muri Turukiya, yakatiwe gufungwa imyaka 8.658 kubera guhamwa n’ibyaha bitandukanye, birimo gusambanya abana.

Mu byaha Adnan Oktar yahamijwe n’Urukiko byatumye ahabwa icyo gihano, harimo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi bakora ibyaha bitandukanye, kujya mu byo kuneka cyangwa se gutata mu rwego rwa Politiki na gisirikare, gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure n’ibindi.

Urukiko rwa Istanbul rwahanishije uwo muvugabutumwa wahoraga akikijwe n’abagore yita ‘abana b’injangwe’ (kittens), gufungwa imyaka 8.658 muri gereza, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Turukiya.

Adnan Oktar, bivugwa ko yari yarigaruriye imitima ya benshi “cult leader”, yayoboraga gahunda zo kuri Televiziyo azengurutswe n’abagore no mu gihe arimo abwiriza.

Yananditse ibitabo mu ndimi zitandukanye zo hirya no hino ku Isi, akabisohora ku mazina y’umwanditsi Harun Yahya.

Ni umugabo ufite imyaka 66 y’amavuko, abayoboke be babarirwa mu magana bafunzwe mu 2018, nyuma y’uko Polisi itahuye ibikorwa byabo binyuranyije n’amategeko ndetse n’ibyaha byakorerwaga mu nzu ye, cyangwa se abiyoboye. Televiziyo ye yo kuri Interineti ya ‘A9 TV’ nayo yarafunzwe.

Muri Mutarama mu 2021, Oktar yahamijwe ibyaha 10 birimo kuyobora agatsiko k’abagizi ba nabi, kujya mu butasi bwa gisirikare n’ubwa gisivili, gusambanya abana n’ibindi.

Mu byo yahaniwe kandi harimo no kuba yarafashije uwitwa Fethullah Gulen, uba muri Amerika, Turquie ishinja kuba yari mu bateguye coup d’Etat yapfubye mu 2016.

Icyo gihe Oktar yahanishijwe igifungo cy’imyaka 1.075 muri gereza, ariko urukiko rwisumbuye ku rwari rwamuburanishije, rwaje gutesha agaciro uwo mwanzuro.

Ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, Urukiko rwa ‘Istanbul High Criminal Court’, nibwo rwahanishije Oktar icyo gifungo, mu byo aregwa hakaba harimo no kubuza abantu kwishyira bakizana, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Anadolu news agency’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka