Eddy Kenzo yahishuye ko hari abantu bishyuriwe kumwica

Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica.

Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye ko hari abadhaka kumwica
Umuhanzi Eddy Kenzo yahishuye ko hari abadhaka kumwica

Eddy Kenzo wamamaye mu ndirimbo ’Sitya Loss’ akaba asanzwe ari umuyobozi wa sosiyete y’imyidagaduro no gufasha abahanzi, yahishuye ko hari abantu bishyuwe kugira ngo bamuhitane.

Uyu mugabo yavuze ibi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu murwa mukuru wa Kampala muri Uganda, agaruka ku gitaramo cy’amateka aheruka gutegura mu cyo yise "Eddy Kenzo Festival", kikitabirwa n’abarenga ibihumbi 30.

Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushingo 2022, gitumirwamo abahanzi bakomeye mu karere barimo Bruce Melodie, Harmonize, Mampi, Jose Chameleone n’abandi.

Eddy Kenzo muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Fairway Hotel, yavuze ko yifuza kumenyesha abanya-Uganda ko hari abantu bashaka kumutwara ubuzima bwe.

Ati "N’ubwo ndi muzima ariko ntabwo nzi neza amaherezo y’ubuzima bwanjye kugeza ubu".

Eddy Kenzo yongeyeho ko abantu bava mu gihugu bajya mu mahanga bavuga ko bagiye gushakirayo amahoro ari bo bahindukira bagateza umutekano muke no kubangamira ituze ry’igihugu.

Yagize ati "Nyamuneka munsengere, ibintu mubona ku mbuga nkoranyambaga ntibigarukira aho. Hariho abantu benshi bahawe amafaranga ngo banyice".

Yakomeje agira ati "Reka mvuge ibi bintu nkiri muzima kuko sinzi neza niba ejo nzabona uko mbivuga".

Eddy Kenzo yashimangiye ko ibyo abantu babona kuri internet by’abantu batera abandi ubwoba ari ukuri kuko na we ubwe bamugezeho.

N’ubwo atashatse gutangaza abantu bashaka kumutwara ubuzima, yahamije ko urwango abo bamufitiye kugeza ubu rudafite icyo rushingiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu ni babi pe

Clarise yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka