Umuhanda wa Rugunga wafunzwe kubera imvura

Polisi y’Igihugu iratangaza ko imvura iguye muri uyu mugoroba yateje amazi menshi mu mihanda ya Kigali, bigatuma imwe ifungwa by’igihe gito, indi ikaba igifunze.

Iyo mihanda yafunzwe by’igihe gito ni umuhanda wa Kimisagara, ariko nyuma ukaba waje gufungurwa hamwe n’uwa Rwandex wafunzwe ariko bakaba babikurikiranira hafi ngo barebe ko wafungurwa. Umuhanda wa Rugunga wo uracyafunzwe, aho Polisi y’Igihugu yasabye abasanzwe bawukoresha kunyura izindi nzira kuko wo utakiri nyabagendwa.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, agiranye na Radio Rwanda, asabye abakoresha imihanda kwigengesera no kumvira ibyo abapolisi bababwira, anongeraho ko abakoresha imihanda iri mu bibaya bakwiye kuyirinda kuko mu gihe cy’imvura amazi yose ari ho yerekeza.

Yanaboneyeho kandi kubwira Abanyarwanda muri rusange ko mu gihe babona umuhanda urimo amazi bakwirinda kuyishoramo kuko afite imbaraga, dore ko hari na moto ishobora kuba yatwawe n’amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka