Ambasaderi wa Israel yashimye uko abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.

Basanze abana bafashwe neza muri ECD ya Nyamata (ifoto muhaziyacu)
Basanze abana bafashwe neza muri ECD ya Nyamata (ifoto muhaziyacu)

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, ubwo yasuraga urugo mbonezamikurire rwo mu Murenge wa Nyamata.

Urugo mbonezamikurire rwa Nyamata rufite ibyumba bitanu byakira abana 330, barimo abiga mu gitondo abandi bakiga ikigoroba.

Ambasaderi Dr Ron Adam, yashimye imikorere y’iri rerero avuga ko ari uburyo bwiza, kandi bugezweho bwo kurera abana.

Ati “Ni uburyo bwiza kandi nashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho haba mu kubigisha ndetse no kubagaburira. Byanejeje kubona uburyo bafatamo amafunguro, no kubona bimwe mu bikoresho byifashishwa mu isuku, kwigisha abana ndetse bikanabafasha gutyaza ubwenge.”

Umwe mu babyeyi barerera muri uru rugo mbonezamikurire, yavuze ko iri rerero ribafasha mu kurera abana babo neza kuko biga bakiri bato.

Yagize ati “Mbere amashuri yabonekaga yari ay’incuke kandi nabwo yigenga, ahenze, byongeye akaba kure yacu none ubu riratwegereye, nta mwana ukirererwa mu rugo kuko umwana wese ugejeje imyaka itatu tumuzana hano mu kigo mbonezamikurire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye ababyeyi bumvise akamaro ko kugana ibi bigo bakaza ari benshi, avuga ko bagiye gushaka amafaranga kugira ngo bongere ibi byumba.

AKarere ka Bugesera gafite ingo mbonezamikurire z’Abana bato (ECD), 26 mu Mirenge yose uko ari 15.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ari kumwe n’Uhagarariye UNICEF, Lindsey Julianna, banasuye GS Murama ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, rushyinguyemo Abatutsi benshi biciwe muri Kiliziya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka