Polisi yafashe babiri barimo ucyekwaho gukwirakwiza ibihuha

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ku Cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, Umuvugizi w’iryo shami, Senior Superintendent of Police (SSP) Réne Irere, yavuze ko uwafatiwe guhisha plaque ari umumotari naho ucyekwaho gukwirakwiza ibihuha akaba yari umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yagize ati: Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bikorwa umunsi ku wundi. Twari dusanzwe tubona abantu bakora amakosa atandukanye yo mu muhanda ariko uyu mumotari we asa n’ufite umwihariko kuko yari afite uburyo ahisha nimero ya Moto akoresheje urusinga agira ngo atabasha gufatwa n’ibyuma bifotora (camera) mu gihe yabaga ayigezeho akayihinduriza.”

Yakomeje agira ati:” Undi we wari umushoferi yakwirakwije ibihuha avuga ko amande yazamutse nyuma y’uko yandikiwe ku ikosa rihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10Frw, nyamara we agakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, atabaza ko yaciwe ibihumbi 150Frw bitewe no kuvugira kuri telefone nyuma yo guhindura ubutumwa yahawe bumumenyesha ikosa n’ayo agomba kwishyura.”

SSP Irere yaburiye abakora amakosa n’ibyaha bitandukanye ko bazafatwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo camera zo mu muhanda no mu bufatanye n’abaturage batanga amakuru.

Bose uko ari babiri bemera ibyaha bakurikiranyweho, bakavuga ko babyicuza kandi babisabira imbabazi.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho! Ndi umwe mu barimu bakorera ku ishuri ryitwa Ecole Primaire et Maternelle la Divine risigaye ryitwa La Divine International Christian School riherereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe akagali ka Busanza. Turagirango mudukorere ubuvugizi. Dufite ikibazo kiduhangayikishije umuyobozi w’ ikigo(akaba na nyiracyo) ntaduhemba umushahara wacu tumaze amezi arenga 6 tudahembwa. Duheruka guhembwa umushahara w’ ukwezi kwa gatatu(3) mubajije no muri mwalimu SACCO mwasanga ariko bimeze. Ikindi ntidutangirwa Caisse sociale nk’ abandi bakozi. Ba nyakubahwa twatakambiye akarere ka Kicukiro ikigo giherereyemo ngo kadufashe ariko ntacyo kabikoraho tugakekako umukoresha afite uburyo atanga inyoroshyo ngo ntibaturenganure.
Turabinginze mudukorere ubuvugizi rwose. Murakoze ku buvugizi mugiye kudukorera.

alias yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Mbere yo kubahemba, jya ku rubuga rwa Mifotra usabe akazi Reb yashyize hanze imyanya .kuko wasanga yarabuze abanyeshuri kandi wenda muhembea ari uko bishyuye. Bazakubariza uri ahandi

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka