Perezida wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine
Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.

Yagize ati: “Kuba abayobozi bisobanuye ko tugomba no kurangiza intambara. Ntitugomba gutuma Isi icikamo ibice byinshi. Ntitugomba gutuma Isi igwa mu yindi ntambara y’ubutita. Ubu amaso y’Isi yose aratureba, ntigomba gutsindwa”.
N’ubwo ibihugu byabaye nk’ibicitsemo ibice ku bijyanye n’ikibazo cy’u Burusiya bwateye Ukraine, ariko igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara imaze kwangiza ibitabarika ngo cyakomeje kwiyongera muri iyo nama ya G20 irimo kubera ku Kirwa cya Bali muri Indonesia, nubwo Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine atayitabiriye.
Ni inama ibaye mu gihe intambara yo muri Ukraine imaze amezi icyenda itangiye, ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abatari bakeya, igatuma ibiciro bya gaz na lisansi bizamuka ndetse n’ibiribwa.
yanatumye kandi ibihugu bisa n’ibyigabanyijemo kabiri, harimo ibihugu byo mu Burayi bishyigikiye Ukraine ndetse n’u Bushinwa buhagarariye ibihugu byanze kwamagana ibikorwa n’u Burusiya.
Perezida Widodo yavuze ko umubare munini w’ibihugu bigize G20 byamaganira kure iyo ntambara, ndetse n’ibikangisho byo gukoresha intwaro za kirimbuzi .
Ohereza igitekerezo
|