Trump yatangaje ko agiye kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.

Mu ijambo yagejeje ku bantu batandukanye, Donald Trump yanenze uburyo muri Amerika nta politiki nziza ihari yo kuzamura ubukungu bwayo, akaba yifuza kuzitabira kwiyamamaza akongera kuba Perezida w’iki gihugu, kugira ngo azahure ubukungu bwa Amerika avuga ko bwazahaye.
Al Jazeera ivuga ko iri jambo Trump yaritangarije mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, imbere y’abakunzi be bari bahakoraniye, yavuze ko ashaka kongera kuba Perezida w’iki gihugu kugira ngo cyongere kizamuke mu bukungu.
Ati “Kugira ngo Amerika yongere kuba nziza, ni uko jyewe Trump nzongera nkiyamamaza kuyiyobora muri 2024. Kuva ubu rero kugeza ku munsi w’amatora mu mwaka wa 2024, nzaharanira kuziyamamaza kandi mparanire no gutsinda kuko ndashaka ko tuzatsinda ntidukomeze kuyoborwa n’Abademokrate bakomeje gusenya igihugu cyacu.”
Trump yavuze ko mu myaka ine yamaze ari ku butegetsi, abantu bose bari bameze neza mu bijyanye n’ubukungu ugereranyije n’indi myaka yose yatambutse.
Ati “Ubu turi igihugu kirimo guhirima”, akomoza ku izamuka rikomeye ry’ibiciro muri Amerika ndetse hakaba nta gikorwa ngo bisubire mu buryo, nyuma y’uko ubukungu buzahajwe na Covid-19”.
Donald Trump yamaze imyaka ine ku butegetsi, yongeye kwiyamamaza atsindwa na Joe Biden ubu uyobora Amerika. Trump ariko ntiyishimiye icyemezo cy’uko yatsinzwe kuri uyu mwanya kuko yagaragaje ko atishimiye ibyavuye mu matora, ndetse akomeza kugaragara avuga ko azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.
Ohereza igitekerezo
|