Abahanzi 10 bahatanira ‘Loko Star’ ryateguwe na Faycal Ngeruka bamenyekanye

Irushanwa ‘Loko Star’ ryateguwe n’umuhanzi Faycal Ngeruka uzwi nka ‘Kode’ agamije guteza imbere abanyempano batandakunye ariko bakaba badafite ubushobozi, binyuze muri kompanyi y’umuziki ‘Empireskode’.

Uzatsinda azahembwa Miliyoni 10 z'Amanyarwanda
Uzatsinda azahembwa Miliyoni 10 z’Amanyarwanda

Abahatana bagera kuri 40 ni bo bakomeje mu cyiro cya mbere, na cyo cyaje kuvamo abanyempano 10 bazakomeza mu cyiciro cya nyuma kugira ngo hamenyekane uzatsinda.

Aba banyempano bagombaga kwerekana impano zabo ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, biza gusubikwa kubera imvura yaguye ari nyinshi biba ngombwa ko babyimurira ku munsi ukurikiyeho.

Abahanzi 10 bakomeje
Abahanzi 10 bakomeje

Iri rushanwa ryabereye i Nyamirambo aho bita mu marangi. Umuhanzi uzatsinda iri rushanwa azahembwa Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngeruka Faycal yavuze ko aya mafaranga akubiyemo 20% azahabwa mu ntoki uwatsinze, gukorerwa indirimbo, kwitabwaho mu buryo bwose bw’umuhanzi, guhabwa abafamusha mu muziki ‘Label’ n’ibindi.

Abitabiriye iri rushanwa bahatanye mu bice bine:

Igice cya mbere ni ukuririmba indirimbo zizwi nka ‘Karahanyuze’ zaririmbwe hagati y’imyaka ya 1980 na 1990, kuririmba indirimbo zaririmbwe hagati y’imyaka ya 1998 na 2011, indirimbo zo muri iki gihe (New school) ndetse na ‘Original song’ (aho uhatana yaririmbaga indirimbo ye bwite).

Abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka

Akanama nkempurampaka kagizwe na Mani Martin, Mr Kamanzi, ndetse na Chantal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka