Eddy Kenzo yanditse amateka yo guhatana muri Grammy Awards

Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza, uzwi cyane ku izina rya Eddy Kenzo, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.

Eddy Kenzo ari mu bahanzi bahatanira Grammy Awards 2023
Eddy Kenzo ari mu bahanzi bahatanira Grammy Awards 2023

Eddy Kenzo washinze inzu y’imyidagaduro inafasha abahanzi yitwa Big Talent Entertainment, yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gusohora indirimbo ‘Sitya Loss’, mu 2014 yatumye azamuka.

Iyi ndirimbo yarushijeho gukundwa hirya no hino ku Isi, bitewe na video yayo igaragaramo abana babarizwa muri ry’ababyinnyi ‘Triplets Ghetto Kid’.

Abahatanira ibihembo ngarukamwaka bya Grammy bigiye kuba ku nshuro ya 65 batangajwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, mu gihe umuhango nyirizina wo kubibashyikiriza uzaba ku ya 5 Gashyantare 2023, kuri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri ibi bihembo, umuhanzikazi Beyonce ni umwe mu bahatanye mu byiciro byinshi kuri iyi nshuro aho abarizwa mu bigera ku icyenda, nyuma yo gushyira hanze Album ye yitwa ‘Renaissance’ yakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

Indirimbo Eddy Kenzo yakoranye na Mat B yitwa ‘Gimme Love’ yashyizwe hanze mu mezi make ashize, ni yo yamushyize mu bahatanira bihembo bikomeye ku rwego rw’Isi.

Iyi ndirimbo yatowe mu cyiciro cya ‘Best Global Music Performance’, aho ihanganye na ‘Udhero Na’ yakozwe na Arooj Aftab afatanyije na Anoushka Shankar, ‘Last Last’ ya Burna Boy, na ‘Neva Bow Down’ ya Rocky Dawuni afatanyije na Blvk H3ro.

Kenzo akimara kubona ayo makuru, yashimiye Imana ku byo yagezeho, agira ati “Imana ni nziza cyane, Uganda iri muri Grammy”.

Muri rusange, Edrisah Musuuza amaze gusohora Alubumu enye, harimo iyitwa ‘Roots’ yasohoye muri 2018 ndetse na ‘Made In Africa’ aheruka gushyira hanze muri 2021, ndetse yakoze n’indirimbo nyinshi zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Muri 2015, Eddy Kenzo yatsindiye BET Award
Muri 2015, Eddy Kenzo yatsindiye BET Award

Kenzo kandi yatsindiye ibihembo byinshi haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, harimo igihembo cya BET yakiriye mu 2015, igihembo cya Nickelodeon Kids’ Choice Award muri 2018, n’ibindi bihembo byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

Ni we muhanzi wa mbere wo muri Uganda wegukanye igihembo cya BET, akaba ari we muhanzi wa mbere muri iki gihugu uhatanye mu bihembo bya Grammy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nibyiza cyane kuko akarere karahagarariwe.Komeza unatubwira niba tuzabigiramo uruhare ndabaza niba natwetwatora murakoze.
Tino ndakwemera cyane.

Mberimana Fraçois yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka