Kenya: Umugabo yishe nyina amuziza ibiryo

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.

Uwo mugabo yageze imuhira, agiye kwiyarurira ngo arye, nyina ngo yamusabye kutarya ibyo kurya byose, ahita arakara afata umuhoro aramusimbukira aramutema, aramukomeretsa cyane.

Uwo mukecuru wari ugeze mu myaka 74, nyuma yo gutemwa n’umuhugu we, ngo yavuye amaraso menshi cyane ndetse biza no kumuviramo gupfa, n’ubwo abaturanyi bari bamaze kumugeza kwa muganga.

Gusa abaturanyi b’uwo muryango banatangaje ko ikibazo cy’ibyo kurya hagati ya nyakwigendera n’umwana we, cyaje cyiyongera ku kindi kibazo bari basanganywe gishingiye ku butaka.

Uwo wishe nyina, ngo ni umugabo ufite imyaka 34, bivugwa ko ngo yarakajwe n’uko ibyo kurya yahawe ari bikeya, ugereranyije n’ibyo bari bahaye umukozi wo muri urwo rugo, nyuma agashaka kurya ibyari byatekewe abo mu rugo byose.

Nyina yaramwinginze ngo ntabikore, mbese ngo areke gucura abandi, ahita arakara, afata umuhoro, aramusimbukira abanza kumutema ukuboko.

Uwo mukozi wo muri urwo rugo aganira n’itangazamakuru nyuma y’urupfu rw’uwo mukecuru, yagize ati “Yashatse kurya ibyo kurya byose, nyina amusabye kwibuka n’abavandimwe be kuko bari batararya, ahita arakara afata umuhoro aramutema.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUNUAGOMBAGUFUGWABULUNDU

NYADWIJAKOLODE yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka