Imvura idasanzwe yahitanye batatu abandi bane barakomereka

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abahitanywe n’iyi mvura barimo umuntu umwe wo mu Karere ka Gasabo, inzu ebyiri zirasenyuka, umuntu umwe arakomereka. Mu Karere ka Nyarugenge yahitanye umumotari ubwo yajyaga kurwana kuri moto ye yari itwawe n’umuvu na we birangira amazi y’imvura amuhitanye. Inzu imwe yasenyutse ndetse umuntu umwe arakomereka, hangirika n’ipoto y’amashanyarazi. Mu Karere ka Kicukiro umuntu umwe yapfuye, hangirika n’ipoto y’amashanyarazi. Mu Karere ka Rubavu inzu imwe yasenyutse, naho mu Karere ka Gicumbi hapfa inka imwe, hangirika umuyoboro w’amashanyarazi ndetse hangirika n’iteme.

MINEMA isaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo, kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye. Basabwa no gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe. Abantu basabwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, no kurinda ko amazi yinjira mu nkuta.

MINEMA kandi isaba abantu kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo. Ngo ni na ngombwa gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo, gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

MINEMA isaba abantu kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje, n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Abantu basabwa no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Ngo ni na ngombwa kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No kinyarwanda me English

Jimmy yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

KIGALITODAY nabahehe mukakare komwavuze bwishni so much 😆😀 nibako 🏋️🏋️ Abnuba kurikiye KIGALITODAY bakore subscribe kubaratukura English me yeah subscribe Who are you 😆👉😆 bye KIGALITODAY

Christian🇺🇸🇺🇸 yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka