Kenya: Impunzi zigaragambije, polisi ije guhosha babiri bahasiga ubuzima

Muri Kenya, impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Kakuma, zakoze imyagaragambyo yamagana igabanuka ry’imfashanyo z’ibiribwa zihabwa, ndetse n’izindi mpinduka ziteganyijwe, Polisi itabaye babiri bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka.
Inkambi ya Kakuma ni imwe mu zicumbikiye abantu benshi, kuko ifite abagera ku bihumbi 300 bahunze imvururu mu bihugu byabo birimo Sudani y’Epfo, Somalia, Uganda ndetse n’U Burundi.
Izo mpunzi zakoze imyigaragambyo guhera ku wa mbere tariki 28 Nyakanga 2025, ziyikora nk’uburyo bwo kugaragaza ko zitishimiye igabanuka ry’imfashanyo zitangwa na USAID ndetse n’umushinga wa Guverinoma ya Kenya wo gukora impinduka muri iyo nkambi, kuko zifite impungenge ko zizahita zibura imfashanyo burundu.
Mu byo izo mpunzi zigaragambya zangije, harimo inzu ikoreraho Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ‘PAM/WFP’, zatwitse nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ishami rishinzwe serivisi zo kwita ku mpunzi muri iyo nkambi (Département des services aux réfugiés ‘DRS’).
Polisi yatabaye mu rwego rwo guhosha iyo myigaragambyo, bituma abantu babiri muri abo bigaragambya bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru France 24.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zisanzwe zitanga 70% y’amafaranga ahabwa impunzi zo muri iyo nkambi ya Kakuma mu rwego rwo kuzifasha kwikemurira ibibazo byabo by’ibanze, ariko nyuma y’uko Perezida Donald Trump agarutse ku butegetsi, agafata icyemezo cyo kugabanya ingengo y’imari yashyirwaga mu gutanga inkunga ku bihugu by’amahanga, byagize ingaruka zikomeye ku mfashanyo zitangwa mu nkambi z’impunzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|