BK yateye inkunga igitaramo ’Uwangabiye’ cya Lionel Sentore
Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.

Ubu bufatanye bwabimburiwe no gutera inkunga igitaramo cy’umuhanzi umenyerewe cyane mu njyana gakondo, Lionel Sentore, azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye’’, yamamaye mu 2024 mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.
Ni album azamurikira mu gitaramo kizabera i Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho azahuriramo n’abarimo Massamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Iyi album ye ya mbere kuva yatangira umuziki, yayise ‘Uwangabiye’ iriho indirimbo 12.
Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko kwifatanya na Lionel Sentore, ari uko bashaka kwagura umuryango wa ’Nanjye Ni BK’ kuko mu ntego za bo zo kwagura uwo muryango cyane cyane bagendeye ku cyiciro cy’abahanzi n’abanyabugeni, bafite ibikorwa byinshi barimo kugenda bakora nka BK kandi batekereza ko bizakemura bimwe mu bibazo by’ubukungu biri muri icyo cyiciro.
Umuyobozi ushinzwe abakiriya ku giti cyabo muri BK, Paul Sinanga, avuga ko bifuza kandi bashaka gukorana n’abahanzi n’abanyabugeni kugira ngo bafatanyirize hamwe mu bikorwa by’iterambere.
Ati "Igisate cy’ubuhanzi n’ubugeni, gifite uruhare runini, cyane cyane iyo urebye urubyiruko, ntabwo rero twavuga ubukungurambaga ’Nanjye Ni BK’ bugamije kugira ngo Abanyarwanda bose bisange muri BK, ngo igisate cy’abahanzi n’abanyabugeni tugisige."

Arongera ati "Twabegereye rero kugira ngo tubatege amatwi, hari ibyo dufite twabazanira, ariko turimo turashaka kubumva kugira ngo tubakorere ibisubiza neza ibibazo mufite. Turebe imishinga mufite ikineye serivisi za banki, hanyuma tubatize amaboko, tubahe igisubizo gihwanye neza n’ikibazo gihari."
Lionel Sentore avuga ko imyiteguro y’igitaramo ‘Uwangabiye’ igeze ku musozo kandi nta kabuza ko abazacyitabira bose bazanyurwa.
Ati "Ndabizi Abanyarwanda bakunda gakondo, turashaka ko kuri uriya munsi nyir’izina, bazaryoherwa noneho kurushaho, kuko abantu turi kumwe twateguranye kino gitaramo babifitemo ubunararibonye buhagije kandi ni abahanga cyane. Ndabizeza y’uko kuri uriya munsi nyirizina bizagenda neza cyane."
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyo album zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari na yo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.
Iyi album igaragaraho impano zitandukanye z’abahanzi barimo abakizamuka, n’abandi basanzwe bamenyerewe barimo Mike Kayihura, Angela, Boule Mpanya na Elyse wamamaye muri Gisubizo Ministries iririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Kwinjira mu gitaramo cya Lionel Sentore ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, mu gice cya ’Premium’ ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe ari ukwishyura ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na ’Corporate Table’ igura ibihumbi 500 Frw.

Imiryango y’ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, igitaramo nyirizina gitangire Saa Moya z’ijoro.
Kugura itike muri iki gitaramo bisaba gukanda *662*700*1473#

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|