U Buyapani: Bahaye abana imbunda ibihumbi 16 bibwira ko ari ibikinisho

Mu Buyapani, abayobozi bahangayikishijwe cyane no gushaka uburyo hagaruzwa imbunda 16000 za palasitiki zatanzwe bizwi ko ari ibikinisho hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko zifite ubushobozi bwo kurasa n’amasasu asanzwe.

Polisi yo mu Buyapani, ‘National Police Agency (NPA)’ iherutse gusohora itangazo riburira abantu bose ko hari imbunda zibarirwa mu bihumbi zatanzwe nk’ibikinisho ‘prizes in claw machines’ hirya no hino mu gihugu, nyuma bikaza kumenyekana ko ari imbunda zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu asanzwe, yongeraho ko ubu, ubuyobozi burimo bukora ibishoboka byose ngo buzigaruze zive mu baturage.

Izo mbunda zo mu bwoko ‘Real Gimmick Mini Revolver’ zinjiye mu Buyapani zitumijwe mu Bushinwa kugira ngo zikoreshwe mu mikino izwi nka ‘crane games’, ariko nubwo byagaragaraga ko ari ibikinisho bya palasitiki, nta kibazo zatera ku buzima bw’abantu, byaje kugaragara mu mabwiriza agenga imikoresheze yazo (technical specifications) ko zifitemo ubushobozi bwo kuba zanarashishwa nk’imbunda zisanzwe.

Buri mbunda muri izo zari zatumujwe nk’ibikinisho, izana n’amasasu yayo umunani (8), ashobora kuraswa akanapfumura ibintu bitandukanye, ndetse akaba yanakoreshwa mu gukanga abantu, ariko Polisi yo mu Buyapani yaje kumenya ko burya izo mbunda zishobora no kurasa amasasu asanzwe yica.

Polisi y’u Buyapani yasohoye urutonde rw’ubwoko 16 bw’imbunda zinjiye muri icyo gihugu nk’imbunda z’ibikinisho zituruka mu Bushinwa, nyamara zishobora no kurasa amasasu asanzwe yakomeretsa abantu akaba yanabica.

Kuva iryo tangazo risohotse ndetse n’urwo rutonde rwerekana ubwoko butandukanye bw’izo mbunda, byatangajwe ko kuzitunga binyuranyije n’itegeko rigenga ibijyanye no gutunga inkota n’imbunda mu Buyapani, bityo abaturage bose bafite izo mbunda z’ibikinisho basabwe kwihutira kuzigeza kuri sitasiyo ya Polisi ibegereye.

Izo mbunda za palasiti z’ibikinisho za ‘The Real Gimmick Mini Revolver’ zagurishijwe kuri za sosiyete 78 muri perefegitire 31, bikozwe na Sosiyete yazivanaga mu Bushinwa guhera mu kwezi k’Ukuboza 2024. Ubundi ngo zigenewe gukinishwa n’abana bafite imyaka 12 kuzamura, ariko abayobozi barimo kuburira abantu bazifite kugira ngo bamenye ko zishobora gukoreshwa nk’imbunda zisanzwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka