Ibikoresho by’ikoranabuhanga biragenda biba ubuzima busanzwe mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rurimo rugana mu hazaza harangwa n’ikoranabuhanga, ibikoresho nka za mudasobwa zigendanwa, ibibaho bigezweho (smartboards) n’izindi porogaramu zifashishwa mu gahunda zo kwigisha (education apps) ntibikiri inzozi zo mu gihe kizaza, ahubwo biragenda biba ibikoresho byo mu buzima busanzwe.

N’ubwo hari iryo koranabuhanga na inovasiyo, hari ikibazo kigihari, kigira kiti, “ Ni gute twakoresha ikoranabuhanga neza kugira ngo rigire akamaro mu kwiga nk’uko bikwiye”?

Icyo kibazo, ni cyo kiza kuganirwaho mu kiganiro kizwi nka ‘EdTech Mondays Rwanda’ giteganyijwe kuba uyu munsi, ku itariki 28 Nyakanga 2025, kuri KTRadio, hagaragazwa amabwiriza, za ‘systems’, ndetse n’ibisabwa amashuri agomba kuba yujuje, kugira ngo ikoranabuhanga rigire igisobanuro nyacyo, rigire akamaro, kandi rigere ku banyeshuri bose ku buryo bungana.

Mu gihe amashuri yo hirya no hino mu gihugu, arimo yitabira kugira impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, insanganyamatsiko y’uku kwezi igira iti, “ ibigomba kugenderwaho mu kwinjiza ikoranabuhanga muri gahunda z’uburezi, rigakoreshwa mu kwigisha no mu kwiga”( “Standards for Seamless EdTech Integration into Curricula”.

Abategura ibyo biganiro basobanura ko muri ibyo bigenderwaho ‘standards’ harimo amabwiriza n’ibisobanuro bifasha amashuri kumenya ibi bikurikira:

Ese ni irihe koranabuhanga rikwiye gukoreshwa mu ishuri,
Ni gute ryakoreshwa neza kandi ku buryo buhoraho,
Ni iki cyakorwa kugira ngo hatagira umunyshuri n’umwe usigara inyuma, cyane cyane abari mu bice by’icyaro.

“Ni ukubafata nko gutegura ifunguro runaka ryihariye. Ushobora kuba ufite ibisabwa byose n’ibirungo byiza cyane, ariko mu gihe udafite uburyo bwiza bwo kuritegura, ntushobora kubona umusaruro mwiza. Ibyo bigenderwaho (Standards) ni byo biha amashuri uburyo”.

Iyo porogaramu cyangwa se icyo kiganiro gitambuka mu buryo bw’ako kanya, guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba, kuri KT Radio no ku rubuga rwa YouTube rwa Kigali Today, ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga, kirahuriza hamwe abakora mu rwego rw’uburezi, abategura za porogaramu zikurikizwa mu burezi, n’abazana ibishya mu ikoranabuhanga, baganire ku buryo u Rwanda rwakoresha ikoranabuhanga nk’inkingi ya mwamba y’uburezi bwarwo, kandi ntirutakaze ireme n’umusaruro butanga.

Mu bitabira icyo kiganiro, harimo Vincent Nyirigira uturuka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board – REB), Casimir Manirareba, uturuka mu ishuri rya Saint Paul International School, Theoneste Ndayisenga uturuka mu Kigo cya Global Nexus Institute, ndetse na Umukazana Germaine, umunyamakuru wa KT Radio uza kukiyobora.

Ni ikiganiro kije mu gihe u Rwanda rurimo rugana ku cyerekezo rwihaye cya ‘Vision 2050’ kigamije gukomeza kongera ibyo rumaze kugeraho mu ikoranabuhanga, gushyira amasomo mu ikoranabuhanga no gushyira interineti mashuri.

Gusa, inzobere zivuga ko hatabayeho gusangira no kumvikana ku bigenderwaho muri urwo rwego, amashuri yaba ashobora kwisanga ariko akoresha ikoranabuhanga mu buryo butagera ku ntego.

Muri icyo kiganiro kandi, haratangwa n’umwanya wo kugira ngo abagikurikiye, yaba abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi babaze ibibazo, cyangwa se batange ibitekerezo byabo kuri iyo ngingo.

EdTech Mondays Rwanda ni gahunda itegurwa na Mastercard Foundation hamwe na ‘Rwanda ICT Chamber initiative’, ikaba ari igice kimwe cya gahunda yagutse izwi nka ‘ EdTech Mondays Africa platform’, yumvikana mu bihugu bitanu by’Afurika ndetse no kuri CNBC Africa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka