Nashakanye n’abagabo 12 biranga, ariko nizeye kuzabona ukwiye - Ubuhamya
Muri Kenya, umugore wavukiye muri Kawunti ya Kisumu akanahakurira, ariko ubu akaba asigaye aba mu Mujyi wa Nairobi, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yashatse abagabo 12, ariko ingo ntizirame zigasenyuka, ariko ko ubu afite icyizere cyo kuzabona umugabo wa nyawe mu bihe bizaza, bakazabana ubuzira herezo.

Uwo mugore witwa Cynthia Achieng’ Abok, avuga ko mu bagabo bose amaze gushaka byabaga bisa no kugonga urutare, bikarangira ubu asigaye ari wenyine yirerana abana batatu yabyaye muri izo nshako zitandukanye yanyuzemo.
Abok avuga ko ashaka umugabo wa mbere, yari akiri muto, ajya gushaka bitewe n’ibibazo by’ubuzima bubi yabonaga iwabo, akibwira ko gushaka umugabo, wenda byamufasha kubaho neza. Kimwe mu byatumaga ubuzima bugorana mu muryango we, ngo ni uko ababyeyi be batandukanye mu gihe yari akiri umwana, hanyuma nyina ajya gushaka undi mugabo, ariko uwo mugabo ntiyishimira kurera abo bana batari abe.
Yagize ati “Mama wanjye yashatse ahandi, ariko ubuzima bwo kubana n’uwo mugabo we kuri njye ntibyari byoroshye. Hari igihe cyageze abavandimwe banjye bandi barahava barigendera, njyewe nkomeza kugerageza kugumana na mama muri uwo muryango we mushya, ariko ntibyari byoroshye, rwose ntabwo byari ibyo kwihanganirwa”.
Nyuma y’igihe gito ashakanye n’umugabo wa mbere, ngo yamubwiye ko atakimukunda ndetse ahita azana undi mugore wa kabiri avuga ko ari uwo kumusimbura, ubwo batandukana batyo.
Yagize ati “Abenshi mu bagabo nashatse, babaga ari abanyabinyoma, bakambeshya ko bankunda by’ukuri, nanjye kuko nabaga nsa n’uwihebye nkabyemera. Bamwe bansezeranyije kunsubiza ku ishuri ndabyemera kuko numvaga kwiga ari ibintu nifuza cyane, bakansezeranya ubuzima bwiza n’ibindi byinshi, ariko twamara kubana mu mezi runaka cyangwa se umwaka, nkaza gusanga ibyo banyijeje byose byari ibinyoma. Nagiye mbana n’abagabo bikunda, batanyitayeho, nyamara bakansezeranya byinshi kandi bazi neza ko bambeshya”.
Abok avuga ko muri abo bagabo batandukanye yashatse, harimo uwari Pasiteri mu itorero runaka atifuje kuvuga, uwo Pasiteri akaba yari afite imyaka 77, ashaka Abok nk’umugore wa kabiri, ariko ajya kumutuza kure y’umugore we wa mbere, bagira amahirwe yo kubyarana umwana umwe muri batatu afite, ariko ikibazo kiza kuba ko uwo Pasiteri na we, atigeze yubahiriza ibyo yaseranyije uwo mugore, kuko mbere yo kumushaka, ngo yari yaramwizeje ko azamwitaho neza, akamufasha kumuzamura mu bukungu no kumuhindurira ubuzima, ariko ntiyabikora.
Yagize ati “Yari umugabo wari ufite undi mugore, ajya kuntuza kure y’umugore we mukuru. Yazaga iwanjye kenshi, ariko ibyo yansezeranyije mbere yo kunshaka ntiyigeze abyuzuza. Byaje kugera aho atangira kumpohotera bikabije, akanshyiraho n’iterabwoba, ubwo kubana kwacu bizamo ibibazo, kurusha uko ari ibyishimo, biza kurangira dutandukanye”.
Nyuma y’uko urwo rugo rwa 12 rusenyutse, Abok yisanze afite abana batatu yabyaye muri izo nshako zitandukanye yanyuzemo, ariko nta bushobozi afite kandi agomba kubarera wenyine.
Ubwo ngo yatangiye kujya akora imirimo y’amaboko ashakisha imibereho, nko kumesera abantu n’ibindi, ariko hakaba nubwo asaba ubufasha mu bantu kugira ngo abone ibyo atungisha abana be, nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.
Nubwo bimeze bityo ariko, Abok avuga ko nubwo yanyuze muri ibyo byose, atarahurwa ibijyanye n’ubuzima bw’urukundo, kuko yizera ko ashobora kuzabona umugabo mwiza ukwiye, bakazabana ubuziraherezo.
Yagize ati “Hari igihe Imana izanzanira umuntu mwiza. Na n’ubu ndacyashoboye kongera gukunda, wenda ubu nonaha siniteguye, ariko sinafunze imiryango yo gukundana”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|