Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo- Perezida Kagame atangiza Giants of Africa
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi Abanyafurika ubwabo by’umwihariko urubyiruko bakaba ari bo bakeneye kubigaragaza.

Ni bimwe mu byo yatangaje kuri iki cyumweru tariki 27 Nyakanga ubwo yatangizaga ku mugaragaro Iserukiramuco rya Giants of Africa, ririmo kubera i Kigali muri BK Arena ku nshuro yaryo ya kabiri, aho rihuje urubyiruko rw’abahungi n’abakobwa 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika ndetse n’abatoza 100.
Atangiza ku mugaragaro Giants of Africa y’uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwizera ubuhangange yifitemo kandi Abanyafurika ubwabo ari bo bakeneye kubigaragaza.
Yagize ati “Icyo dukeneye gukora ari nabyo ibihangange bikora, ibihangange birakura, bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo, byigirira icyizere, n’Afurika ntikwiriye kandi ntigomba gukomeza gusigara inyuma y’abandi ku Isi. Kubera iki?”

Yunzemo ati “Iri serukiramuco ritwibutsa ko dushobora gutangira mu mibare iri hano, ibihugu muhagarariye, mugakura mukazana miliyoni nyinshi z’Abanyafurika bamaze kugeraho, mukerekana ko bashoboye gukomeza kuba ishema rya Afurika.”
Perezida Kagame yanabwiye urubyiruko rwa Afurika ko rugomba kwigirira icyizere, rugahora ruharanira kugera ku nzozi zo kuba ibihangange.
Ati “Nshaka kubakangurira kwizera ko ubuhangange buri muri mwe. Ubundi mujye hanze mushyiremo umwanya mufite, ibikoresho mufite, mushyire umwanya mu kibuga, hanze y’ikibuga hanyuma ibyo bizagaragaza ibihangange biri muri mwe.”

Giants of Africa ni Umuryango ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball, washinzwe na Masai Ujiri nyuma yo kubona ko Abanyafurika badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye kubera kutagira ibikorwaremezo bituma berekana impano zabo.
Ni Umuryango watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria, ariko mu 2014 Masai Ujiri yagura imipaka, atangira kubikora no mu bindi bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa, yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori, asaba urubyiruko ko ibyo rukora byose umugabane wa Afurika ukwiye kuza ku isonga mu bitekerezo byabo kuko na we ibyo akora byose abikorera Afurika.
Yagize ati “Ikintu cyose nkora ngikorera Afurika, yego, kandi uko ni ko namwe nk’urubyiruko mukwiye gutekereza buri munsi, kubera ko murabona ko abantu bose bari hano, bavuze mbere yacu, twese twakuriye muri Afurika. Twambaye amapantaro nkamwe, twambaye amakabutura, twagendesheje ibirenge tujya ku ishuri, twese twakoze ibintu bimwe, ariko tugera aho turakura tugera aho tugeze ubu. Niba twarabashije kubikora, ndabizi benshi muri mwe barifuza gukora nk’ibyo, mwe mwakora ibinini birenzeho, byiza kandi byagutse.”

Iserukiramuco riheruka kuba, ryari ryahujwe no kwizihiza imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe, aho ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 250 rwari rwaturutse mu bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika birimo Sénégal, Mali, Nigeria, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Uganda, u Rwanda, Tanzania, Kenya na Somalia.
Muri rusange iry’uyu mwaka ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 2000 rurimo abarenga 350 baturutse hirya no hino muri Afurika, mu bihugu birimo u Rwanda, Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.
















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|