Kurota inzozi mbi kenshi, byatera ibyago byo gupfa imburagihe

Kurota inzozi mbi bituma umuntu yikanga cyangwa se ashigukira hejuru yari asinziriye kubera ubwoba atewe n’ibyo arose, bikaba kenshi ngo byagira ingaruka zirimo gupfa imburagihe.

Abantu bakuru barota inzozi mbi zibateye ubwoba, bakaba bazirota nibura buri cyumweru, baba bafite ibyago byikubye gatatu (3) byo gupfa imburagihe ni ukuvuga bagapfa batageza no ku myaka 75, ugereranyije n’abarota inzozi mbi inshuro nkeya.

Iyo mibare iteye impungenge ni iyavuye mu bushakashatsi bune bwakozwe mu bihe bitandukanye, ariko bukamara igihe kirekire bukorerwa muri Amerika, bukorerwa ku bantu 4.000 bafite imyaka iri hagati ya 26 na 74.

Ku ntangiriro z’ubushakashatsi, abo babukorerwagaho, bavugaga umubare cyangwa inshuro inzozi mbi zacikirije ibitotsi byabo, bagakanguka batabimaze kubera kwikanga.
Nyuma y’imyaka 18 ubushakashatsi butangiye, inzobere zarimo zibukora, zatangaje ko mu bantu barimo bakorerwaho ubushakashatsi, muri rusange abari bamaze gupfa, batarageza kuri ya myaka 75 bari 227.

Na nyuma yo kureba ku zindi mpamvu zitandukanye zishobora kuba impamvu y’urupfu rw’abantu, harimo izabukuru, umubyibuho ukabije, ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe,…abo bashakashatsi bavumbuye ko abantu barota inzozi mbi buri cyumweru, bafite ibyago byikubye gatatu byo gupfa imburagihe, mbese nk’uko bimeze ku bantu banywa itabi ryinshi.

Inzozi cyangwa se kurota, ubusanzwe ngo biza mu gihe umuntu aryamye asinziriye, mu gihe ubwonko buba burimo gukora akazi cyane, ariko indi mitsi yo ituje. Kwiyongera gutunguranye k’imisemburo ya adrenaline, cortisol, n’indi misemburo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu kuko ari ibintu biba bimutunguye.

Uko gucikiza ibitotsi bitewe no kurota inzozi mbi, iyo biba kenshi ngo bigira ingaruka zirimo kunanirwa gutekereza neza, bikagira n’ingaruka ku mubiri, kwiyongera k’umuuduko w’amaraso ndetse no kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri ubwawo.

Uretse ibyo, gukangurwa n’inzozi mbi ku buryo butunguranye, birogoya ibitotsi byimbitse kandi ari ikintu cy’ingenzi umubiri ukenera kugira ngo ushobore kuruhuka uko bikwiye. Iyo ibyo bibazo byombi bihuye, harimo kunanirwa gutekereza neza, no kudasinzira neza, biba impamvu ikomeye ituma umubiri w’umuntu usaza imburagihe kandi ku muvuduko wihuse.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuru bakunze kurota inzozi mbi buri cyumweru, baba bafite ibyago gufatwa n’indwara ihungabanya ubwenge bw’abantu izwi nka ‘Parkinson’, kandi ikaza hakiri kare, kuko ubasanzwe ngo ari indwara ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.
Ubwo bushakashatsi bwanerekanye ko igice cy’ubwonko kigenzura ibijyanye n’inzozi, nacyo ngo kigenda cyangizwa n’indwara z’ubwonko, biturutse kuri uko kurota inzozi ziteye ubwoba kenshi cyangwa se nibura buri cyumweru.

Inzozi ziteye ubwoba, zibaho kuko ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko nibura 5% by’abantu bakuru barota inzozi mbi ziteye ubwoba, nibura inshuro imwe mu cyumweru, mu gihe abagera kuri 12.5% bo barota inzozi ziteye ubwoba nibura inshuro imwe mu kwezi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka