Nyakubahwa Minister, tuzi ko wari waragiye guhaha. Ese wararonse?

Nyakubahwa Minisitiri, nako izina ni irikujije, Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ibikorwa remezo, duherukana ugenzura niba bimeze neza muri gare zihuriramo benshi mu mujyi wa Kigali.

Twaguherukaga usura imihanda myiza, mishyashya yuzuye hirya no hino, aho Leta yabaga yashoye menshi kugira ngo abanyarwanda basabane, bagenderane, kandi bagende heza, mu mutuzo n’umutekano.

Hari n’indi mirimo myiza wakoze aha, mbere y’uko uhabwa ubutumwa bwo kujya guhagararira u Rwanda muri Singapore. Nta kabuza ko naho wahabaye intore, akaba ari yo mpamvu tugufite muri icyo cyicaro cyiza ariko kijyanye n’inshingano.

Nyuma y’uko ugenda, twakomeje imihigo, dushyiraho imihanda ihariwe bisi hamwe na hamwe mu mujyi wa Kigali.

Twakomeje guhangana n’ikibazo cy’itinda ry’imodoka zitwara abagenzi, tuza gusanga ko izihari zidahagije, maze hashyirwaho uburyo bwo guhaha izindi hafi magana atatu kugira ngo bigende neza, kuko umuturage ari ku isonga. By’umwihariko mu mujyi wa Kigali, urabizi ko gahunda ari isuku, umutekano, umurimo unoze ku isonga. Ni yo mpamvu Leta yaguze izo modoka, maze abashoramari wari usanzwe uzi badutwara mu modoka nini barazihaha, banyuze muri BRD. Ariko hiyongereyemo n’abandi. Ubu ariko ikigezweho ni bisi z’amashanyarazi, kandi niba bizagabanya igiciro rusange cy’ibikomoka kuri peteroli, rwose nizize turazishimiye.

Imihanda na yo yariyongereye, ndetse by’umwihariko ngira ngo wabonye ko hari n’uw’icyatsi kibisi, wagenewe abanyamaguru bari muri siporo. Kicukiro centre na yo ngira ngo warayibonye, hehe n’umuvundo, ikiraro kinini cyahashyizwe n’imihanda y’ibisate bine byarabikemuye. Ubu rwose umuntu azamuka Nyanza, akamanuka Gahanga adategwa, akambuka Akagera akomeza Bugesera.

Ibiraro n’imihanda ica mu kirere byo turumva ko n’ibindi biri mu nzira, kandi koko turabikeneye, cyane cyane ahantu dusanzwe tuzi abantu benshi.

Gusa ntizimbye mu magambo, abahanga bo muri Surbana, Kampani yo muri Singapore, nibo batwinjije mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali. N’iyo haba hari abandi bafatanyabikorwa, Singapore ni icyitegererezo. Imitunganyirize y’imijyi yayo, umuhanga ujijukiwe mu bikorwa remezo ntiyareka kuyiga ngo ayizane tuyigane.

Byongeye kandi, iterambere Singapore yagezeho itajenjetse, natwe turarishaka, dore ko twamenye ko bishoboka.

Wenda kugira ngo tubahe igitekerezo, n’ubwo wenda twaba tubabwira ibyo mushobora kuba mufiteho amakuru, twashakaga kubibutsa ko umushinga wa Bus Rapid Transit(BRT) ugomba kuduha imihanda igenewe bisi nk’uko mwawusanze, mukawusiga, na n’ubu mugarutse ugitegerejwe.

Ntidushidikanya ko uwo mushinga nushyirwa mu bikorwa, ikibazo cy’umuvundo n’umubyigano w’imodoka mu i Kapitali y’u Rwanda kizaba amateka.

Ikindi ariko, ntabwo twasobanukiwe neza niba utumodoka two mu kirere(cable cars) ari umushinga wafunzwe burundu, ku buryo utari mu yo dukwiye kwirirwa dutegereza. Kuko inyigo zanyu tuzizera, ubwo mwazaturebera niba imibare idahura. Tuzi ko mufite ibitekerezo bishya muri stock yanyu byatanga ibindi bisubizo.

Haboneka ibindi byafasha abantu kugenda mu mujyi wa Kigali bawureba neza, bishimira imisozi yawo myiza n’amataba atatse imikindo, n’ibyanya bitoshye bishaka kumira imiturirwa izamuka ubutitsa, bigaha umujyi guhorana amahumbezi.

Uyu mwaka, niho twari dutegereje cable car, ariko kuko tutigeze twumva Minisitiri w’imari n’igenamigambi awuvuga mu ngengo y’imari y’umwaka watangiye ejobundi, ubwo nyine birumvikana ko nta kanunu.

Ikindi gikomeye nyakubahwa Minisitiri, rwose tumare amatsiko, kugira ngo tumenye niba ab’igihe cyanjye bazabona umujyi wa Kigali ufite ikusanyirizo rusange ry’imyanda y’amazi (central sewarage system).

Ku ruhande rumwe, hari abadutera ubwoba ngo uyu mujyi dukomeza gucukuramo ibyobo bifata amazi n’ibindi, ugasanga buri rugo rufite bitatu, bine, bitanu uzagera aho urigite bitewe n’amazi yuzuye hirya no hino azatuma ubutaka bujwenga.

Ku rundi ruhande ariko haba n’abatubwira ko gukora uyu muyoboro rusange w’iyi myanda, byatuma himurwa hafi igice cya kabiri cy’ingo zituye umujyi wose. Ese mu by’ukuri, ikiguzi cy’uwo mushinga, kingana gute? Ni umushinga ushoboka, cyangwa ntushoboka?

Hanyuma, muzanaturebere ibijyanye n’umushinga mwiza umujyi wa Kigali wari watangiye wo gushyira ibyapa biranga imihanda n’amazu-Street address, bimwe abanyamugi batirirwa bigora, ahubwo bakabyita KG, KK, na KN.

Nyakubahwa! Rwose ntibiryoshye kubona karitsiye zimwe z’umujyi ufite icyerekezo kimwe zinjira mu iterambere nka ririya ikindi gice kigakomeza kurangira abagenzi bakigana ngo “nugera ku gipangu cya shokola, ukate I buryo, hanyuma ubare inzu eshatu ukate I bumoso wambuke ruhurura, ukomeze imbere ku kazu k’amazi, ubaze umukobwa wa Me2U uhari akwereke kwa Kazungu. Iyo uri kwa Kazungu uba ureba iwacu mu rugo, uhabwirwa n’igiti cy’ipera.”

Inzu zo guturamo nazo ubwo twizeye ko muzakomeza kuzitubonera icyuho kikarangira, kandi zikazana n’ibindi byose byatuma umujyi urushaho kuryohera abawutuye n’abawugana,

Naho imihanda ikeneye gukorwa yo, uwambaza uwihutirwa, namubwira ujya mu misozi y’iwacu. Nta kibazo turabizeye n’abo musanze, kandi bazabamurikira imishinga n’ubundi itegerejwe, ahari n’uwo muhanda uca I Mugote na wo uzagera aho ushyirwe ku rutonde.

Icyakora umuhanda wa Gari ya Moshi uzaturuka muri Tanzaniya nawo turawutegereje cyane. Wasanga ahari byaratindijwe no kugira ngo inyigo izajyane n’ibigezweho maze tuzagende muri bullet train. Bitwaye iki se?

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka