Muri gahunda y’ubufatanye mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana mu Karere ka Burera, abaturage mu mirenge yose igize ako karere bakomeje gufatanya n’ubuyobozi mu ngamba bihaye, zo gukusanya inkunga igenewe kurwanya icyo kibazo, buri wese agatanga akurikije uko yifite.
Nyuma y’imyaka ibiri hadutse icyorezo cya COVID-19, abaturage bongeye guhurira n’abayobozi mu muganda rusange usoza ukwezi mu mpera z’icyumweru gishize. Abawitabiriye bagaragaje akanyamuneza, bishimira kongera gutanga imbaraga zabo mu kubaka Igihugu.
Abakora imirimo inyuranye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, barishimira impinduka mu iterambere Tour du Rwanda yabasigiye, mu gihe cy’iminsi itatu yahamaze.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, asura amashami y’iyo Banki akorera muri iyo Ntara, yijeje abakiriya bayo Serivisi nshya zibafasha gukoresha neza igihe.
Mu mvura yaguye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, inkuba yakubise ishuri ryisumbuye rya Gihinga ihungabanya abana 14, bane muri bo byagizeho ingaruka cyane bahita bajyanwa mu bitaro bya Rutongo, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.
Kigali Today iherutse kubagezaho inkuru yavugaga ku mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo, aho abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri baburirwa irengero. Ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira ariko batinda kuboneka. Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 (...)
Abaturiye isoko rya Ndabanyurahe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, babangamiwe n’ikimoteri cyuzuye imyanda kiri hagati y’ingo zabo n’utubare tugize iryo soko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco kivuga ko imwe mu miryango y’abagororerwa mu bigo by’igororamuco, itoteza abamaze kugororwa ntibabiyumvemo muri sosiyete bagahabwa akato mu gihe batashye, ikaba imwe mu mpamvu ziri gutera ubwiyongere bw’abasubira muri ibyo bigo nyuma yo kugororwa.
Abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri bahasiga ubuzima, batatu barokotse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Iyakaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, yagwiriwe n’inzu ye ahita ahasiga ubuzima.
Kuva ku bakinnyi n’abatoza mu Rwanda, kugera ku buyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’amagare (FERWACY) no kuri Minisiteri ya Siporo, intero ni imwe, ni iyo gutwara Tour du Rwanda.
Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.
Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), basoje itorero ry’igihugu aho bahawe izina ry’ubutore ry’Indatezuka mu mihigo, basabwa kujya batega amatwi abo bagorora babasana imitima, mu gihe abenshi bagana inzira z’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo byabo.
Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan uherutse gutorwa na Papa Francis kuba intumwa ye mu Rwanda, yimitswe ashyirwa mu rwego rw’Abepiskopi. Guhagararira Papa mu Rwanda ni intera ikomeye yahawe, aho akenshi uwo Papa yatoye ngo amuhagararire mu gihugu runaka, abanza kuzamurwa mu rwego rwa Kiliziya agahita ashyirwa ku rwego (...)
Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ku ngorane bahuye na zo ubwo bari mu byishimo bamaze gufata Nyagatare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ibibazo bashyizwemo na bamwe mu basirikare badohotse ku nshingano bakigira kunywa inzoga.
Mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 igize Akarere ka Musanze, batatu ni bo batahinduriwe imirimo, abandi bahabwa kuyobora imirenge mishya. Imirenge itatu itahinduriwe abayobozi ni Kinigi, Muhoza na Gacaca, mu gihe imirenge 12 yahawe abayobozi bashya barimo batanu batari basanzwe mu nshingano zo kuyobora imirenge.
Ingabo ziri kuminuriza mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence force Command and Staff College) riri mu Karere ka Musanze, zagiriye uruzinduko mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi. Bamwe muri bo baturutse mu mahanga batangariye cyane ubwiza basanganye uwo mudugudu bashimangira ko bahigiye byinshi.
Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), bitabiriye itorero ry’igihugu rizamara iminsi itanu, kuva tariki 09 kuzageza tariki 13 Gashyantare 2022, aho bizeye kurungukiramo ubumenyi buzabafasha kurushaho guha serivisi nziza abo bakira baza.
Amazi y’imvura akomeje gufunga imihanda yo mu makaritsiye anyuranye yo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, aho abaturage basaba ubuyobozi kubakemurira icyo kibazo, nyuma yo kubona ko iyo mihanda yarengewe n’ibiziba, bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka.
Abashumba ni inyito y’abemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, bikorwa na bamwe mu bayobozi baba bashaka guhisha Urwego rw’umuvunyi imitungo yabo.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ryashyize ahagaragara uburyo gahunda ya Ejo Heza yitabirwa, uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma. Ni nyuma y’uko no muri raporo igaragaza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwiteganyirize mu kwivuza (Mituelle de santé), utwo turere twakunze kugaragara ku mwanya (...)
Abarema isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi ku izina rya Carrière, n’abanyura mu nzira zigana muri iryo soko, bakomeje kunenga umwanda ugaragara inyuma y’urukuta ruzitiye iryo soko, aho batewe impungenge n’uwo mwanda bavuga ko ushobora kubatera indwara.
Akarere ka Rulindo gakomeje kuremera imwe mu miryango ifite abana bagaragayeho imirire mibi bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’inkoko mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubonera abana indyo yuzuye.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yatunguye abakirisitu aragijwe abasura, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru, dore ko kuhanyuza imodoka bitari bigishoboka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirihanangiriza abakomeje kurenga ku mategeko arengera ibidukikije binjiza amasashe mu gihugu, kigashimira inzego z’umutekano n’ibigo bifite mu nshingano kurwanya magendu n’abaturage, bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’amasashe n’ibindi byangiza ibidukikije.
Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.
Nk’uko bisanzwe, itariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Nyuma y’uko Kigali Today ibagaragarije ubuzima bw’intwari zose z’abana bagabweho igitero mu ishuri ry’i Nyange, mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Menya imibereho y’Intwari z’i Nyange: Hari abakiriho n’abatabarutse”, abenshi bagiye bagaragaza inzira y’iterambere mu mirimo inyuranye.
Sinzabakwira Jean Baptiste wo mu Kagari ka Kamubuga, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, avuga ko yahoranye ingeso mbi zamusenyeye amara umwaka umugore yaramuhunze.
Abapasiteri, ba Bishop ndetse na Cardinal bari mu cyumweru cy’isengesho. Muri iki Cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku itariki 24 Mutarama 2022, byari bidasanzwe kubona ubufatanye bwari hagati y’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, bafatanya gusingiza Imana.