Musanze: Imirambo y’abagore babiri barohamye muri Ruhondo yabonetse

Kigali Today iherutse kubagezaho inkuru yavugaga ku mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo, aho abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri baburirwa irengero. Ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira ariko batinda kuboneka. Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, nibwo imirambo y’abo bagore babiri bari barohamye yabonetse.

Ni Dusengimana Béâtrice w’imyaka 31 na Nyiramatabaro Angelique w’imyaka 35, bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bari baburiwe irengero muri iyo mpanuka, aho mu kubashakisha hitabajwe n’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu mazi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwari Damascène yari yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi atangaje ko imirambo y’abo bagore bari barohamye, yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,nyuma y’iminsi itanu bamaze bayishakisha, ikaba igiye kugezwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ikorerwe isuzuma.

Gitifu Munyentwari avuga ko, bimwe mu byo bakeka byaba byarateye itinda ryo kuboneka kw’iyo mirambo, ari uko aho bari barohamiye hafite ubujyakuzima burebure busaga metero 40, hakabamo n’isayo ryinshi rishobora kuba ryaratumye iyo mirambo itareremba.

Ni impanuka y’ubwato yabaye ubwo abantu bane bavaga guhahira mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, basanga ubwato bugenewe gutwara abagenzi bwamaze kugenda.

Nibwo basabye umwana w’imyaka 11, wari mu bwato bugenewe uburobyi kubambutsa ari bane n’ubwo bugenewe umuntu umwe, uwo mwana yemeye kubatwara bageze mu kiyaga hagati, ngo ubwo bwato busunikwa n’umuyaga wari mwinshi buroha abo baturage.

Muri abo bantu batanu ubwo bwato bwari butwaye, abarohowe ari bazima ni batatu barimo umwana w’imyaka 12, umusare w’imyaka 11 na Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45.

Gitifu Munyentwari, akomeje gusaba abaturage kwitondera ibiyaga, bagakoresha ubwato bwabugenewe, kandi bakabanza gucunga n’uko ikirere kimeze, mu rwego rwo kwirinda impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu mu biyaga bya Burera na Ruhondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka