Ingabo ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Musanze zasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi
Ingabo ziri kuminuriza mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence force Command and Staff College) riri mu Karere ka Musanze, zagiriye uruzinduko mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi. Bamwe muri bo baturutse mu mahanga batangariye cyane ubwiza basanganye uwo mudugudu bashimangira ko bahigiye byinshi.
Urwo ruzinduko barukoze tariki 09 Gashyantare 2022, aho batemberejwe uwo mudugudu basura n’ibikorwaremezo binyuranye biwugize.
Ubwo batambagizwaga muri uwo mudugudu na Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, basuye ibikorwa remezo birimo ivuriro rigezweho, ishuri rifite ibyangombwa kabuhariwe mu ikoranabuhanga rya Kampanga, amacumbi y’abaturage, n’ubworozi bw’inkoko bukorerwa muri uwo mudugudu. Batangaye cyane bavuga ko urwo rugendo rubafashije kwiga byinshi mu bifasha abaturage mu mibereho myiza.
Umwe muri bo yagize ati “Uyu ni umushinga munini, munini cyane ntigeze mbona, ni umushinga twigiyeho byinshi”.
Muri urwo rugendo shuri bakoreye mu Ntara y’Amajyaruguru, baganiriye kuri gahunda zitandukanye za Leta zigamije iterambere ry’Igihugu, no kuzamura imibereho y’abaturage.
Ubwo batangiraga urwo rugendo tariki 08 Gashyantare 2022, bakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, bagirana ibiganiro kuri gahunda z’Igihugu, zirimo imibereho y’abaturage, uburezi, ubuzima, gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’izindi zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Izo ngabo zigizwe n’abasirikare bakuru ku rwego rwa Officiers baturutse mu bihugu 11 bya Afurika birimo n’u Rwanda, aho bamwe muri bo bafite ipeti rya Major abandi bakagira irya Lieutenant Colonel. Bagiye kumara umwaka biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ukomeje gukurura ba mukerarugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho udasiba kwakira abayobozi bakomeye barimo n’Abakuru b’Ibihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho, ntibakababeshye ziriya nkoko kuva abaturage batuzwamo mukwa 7 bahawe amagi incuro zigera muri 5 kandi nabwo ni amagi y’ibimene gusa. Keretse niba iriya modoka iyatwara buri munsi hari abandi baturage batazwi iba iyashyiriye. Naho amagi agenda buri munsi nimushaka mumbwire nzabahe na Plaques z’iyo modoka.