Ibitero by’abacengezi byamusigiye ubumuga - Ubuhamya bw’umwe mu Ntwari z’i Nyange

Nyuma y’uko Kigali Today ibagaragarije ubuzima bw’intwari zose z’abana bagabweho igitero mu ishuri ry’i Nyange, mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Menya imibereho y’Intwari z’i Nyange: Hari abakiriho n’abatabarutse”, abenshi bagiye bagaragaza inzira y’iterambere mu mirimo inyuranye.

Abayisenga Théodette avuga ko n'ubwo yatewe ubumuga n'abacengezi, ashimira Igihugu cyamwitayeho ndetse agashyirwa mu Ntwari z'Igihugu
Abayisenga Théodette avuga ko n’ubwo yatewe ubumuga n’abacengezi, ashimira Igihugu cyamwitayeho ndetse agashyirwa mu Ntwari z’Igihugu

Muri abo bari abanyeshuri 47 bigaga i Nyange, umunani muri bo ntibakiriho, 39 bariho bakora akazi hirya no hino mu gihugu batanga serivise zinyuranye, hakaba n’abagiye gukorera mu mahanga.

Izo ntwari zashyizwe mu cyiciro cy’Imena, abatakiriho ni Bizimana Sylvestre wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu 1974, Mujawamahoro Marie Chantal wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 1975, Mukambaraga Béâtrice wavukiye mu Karere ka Karongi mu 1974 na Mukarutwaza Séraphine wavukiye mu Karere ka Gasabo mu 1975.

Abandi bitabye Imana ni Benimana Hélène wavukiye i Nyange mu Karere ka Ngororero mu 1979, Ndemeye Valens wavukiye i Nyange mu Karere ka Ngororero mu 1972, Niyongira Ferdinand wavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu 1978 na Sibomana Annanie wavukiye mu Karere ka Bugesera mu 1978 uherutse kwitaba Imana muri 2018 azize uburwayi.

Muri abo banyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu bakiriho bamwe icyo gitero cyabateye ubumuga babura zimwe mu ngingo z’umubiri, gusa ntibacika intege bariga, ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Muri abo babuze zimwe mu ngingo z’umubiri, Kigali Today yegereye uwitwa Abayisenga Théodette wacitse ukuguru, aho mu buhamya bwe yagaragaje uburyo yarokotse icyo gitero, uburyo cyamusigiye ubumuga bw’ingingo n’uburyo atacitse intege akomeza gukora cyane ndetse akomeza n’amashuri ye akaba yarageze ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Abayisenga Théodette wavukiye mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero ni umubyeyi w’abana babiri washinze urugo mu mwaka wa 2016.

Mu buhamya bw’uwo mubyeyi unyuzamo agafatwa n’ikiniga kubera ibyamubayeho, avuga ko ubwo bari mu ishuri basubiramo amasomo ku mugoroba wo ku itariki 18 Werurwe 1997, abacengezi binjiye basaba abanyeshuri kwitandukanya, babyanze, bahita bica babiri muri bo.

Avuga ko bakibasaba kwitandukanya aho bababwiye bati “Abatutsi bajye ukwabo n’Abahutu ukwabo”, ngo abo banyeshuri bagaragaje ubutwari, basubiza abacengezi bagira bati “Nta Muhutu nta Mututsi turi Abanyarwanda”.

Abayisenga Théodette uvuga ko batigeze bitegura icyo gitero ngo babe banoza umugambi w’uburyo bitwara, mu gutungurwa babona abacengezi babahagaze hejuru n’iterabwoba ryinshi, intero iba imwe yo kwanga kwivangura.

Ngo abo bacengezi bakomeje kubatera ubwoba ari nako bahita bafata umwanzuro wo kubarasaho, ariko biba iby’ubusa ntibahinduka ku mugambi wabo wo gushyira hamwe, hahita hapfa uwitwa Mukarutwaza Séraphine hakekwa ko bari bamubonye muri iyo minsi aherekeje bamwe mu muryango we wari wamusuye ku ishuri, barasa na Benimana Hérène wari wamenye bamwe muri abo bacengezi, banakomeretsa bikomeye Uwamahoro Prisca.

Ati “Bakimara kutwinjirana badutera ubwoba twahise turyama munsi y’ameza ariko kwari nko gusamba, bakomeje kwisararanga bahita barasa Séraphine, tubona batera Hélène umugeri agwa iyo ngiyo bamukurikiza isasu, banakomeretsa cyane Uwamahoro Prisca, nibwo byageze aho tukiryamye munsi y’ameza tubona ko kubaho bidashoboka, inkota iri aho mu muryango, amashene y’amasasu bifurebye”.

Abanyeshuri bakimara kubona ko imbunda y’umwe mu bacengezi ipfuye, bahise basohoka ikivunge

Abayisenga avuga ko bajya gusohoka, umwe muri abo bicanyi yatunze imbunda uwitwa Clement biganaga, amurashe imbunda irakwama babona isasu ntirisohotse, bibaza ko imbunda ye igize ikibazo mu gihe akirwana na yo ashaka kuyikora basohokera icyarimwe ari nabwo babamishemo gerenade.

Ati “Muri uko gusohoka baduteramo amagrenade, uwo ifashe ikamuhitana uwo idafashe akarusimbuka. Njye naba nkubeshye nkubwiye uko byangendekeye, kuko mperuka ngera mu muryango ndwana no gusohoka mu kivunge nta bindi nzi, naje kwibona hanze ubanza ari gerenade yantumbagije nibona inyuma y’umuryango mvuye muri koma”.

Avuga ko nyuma y’amasaha abiri ari muri koma yagaruye ubwenge ashatse guhaguruka biranga. Ngo aho yari aryamye yarebye ku ruhande abona umurambo w’umwana biganaga witwa Valens, ari nako yumva abantu bavuga akeka ko ari ba bacengezi.

Ati “Naje kugarura ubwenge numva abantu bavuga, ndavuga nti baje noneho kumporahoza, nti nyine birarangiye baje kunyica nabi nananiwe kwicwa n’amasasu, ndongera ndambika umutwe hasi kuko nta yandi mahitamo nari mfite”.

Arongera ati “Numva baraje baturutse ku ruhande rwo mu wa gatandatu ubwo bari babonye ko hari abandi bahiciye, numva bari kwivugisha ngo dore bambaye uniforme ni abanyeshuri bishe, bangezeho baravuga bati dore n’uyu yapfuye, baravuze ngo aba bantu ni imbwa bananirwa kurwanya abo barwana na bo bakajya mu bana nk’aba, nahise numva ko ari abasirikare b’u Rwanda, mpita negura umutwe baravuga ngo eh! uyu aracyarimo akuka”.

Avuga ko bahise bamuterura bamujyana mu ishuri ari nabwo yahise asubira muri koma, yongera kugarura ubwenge mu rukerera aho yabonye ingabo z’u Rwanda, abaganga na bamwe mu barimu bigishaga kuri icyo kigo, aho yabonaga inkomere n’imirambo ya bagenzi be bapfuye.

Ngo kubageza mu bitaro byaragoranye kubera ko bitaboroheye kubona imodoka, ariko abasirikare bajya ku muhanda babuze imodoka yatwara abarwayi bafata iyari ipakiye imizigo barayipakurura aba ari yo ibatwara mu bitaro bya Kabgayi.

Abayisenga yamaze amezi atandatu mu bitaro aho yisanze yacitse ukuguru

Nyuma y’uko bagejejwe mu bitaro bya Kabgayi, Abayisenga yamazeyo amezi atandatu avurwa ibikomere, nyuma bamujyana muri CHUK bakomeza kumwitaho arakira aho ubu afite ukuguru kumwe na ko kuriho ibikomere.

Ati “Baramvuye ndakira, numvise ko twavuwe na Association yitwaga Kanyarwanda niba ikiriho Imana ibahe umugisha, akaguru kamwe twageze mu bitaro bakavanaho aho kari karakomeretse cyane, n’akandi bakomeza kuremekanya kuko kari kangiritse cyane. N’ubwo gahari ariko ntigakora, gusa uko biri hari ubwo ngerageza kugatambutsa”.

Abayisenga avuga ko yamaze imyaka ine adatekereza ishuri kubera ko ibice bimwe by’umubiri byari byarakomeretse cyane, afite ibisebe bitamwemerera kugira icyo akora.

Ati “Namaze imyaka ine nivuza kuko nyuma y’uko akaguru kavuyeho, n’ako kitwa ko gasigayeho kugira ngo kagarure forme (ishusho) y’akaguru no kugakandagiza byatwaye igihe kinini. Naragakandagizaga ibisebe byasigayeho byarabaye inkovu bigaturika. Byantwaye igihe kugira ngo kagarure ubuzima ndetse n’ako kacitse kugira ngo gakire nambare insimburangingo byatwaye iyo myaka yose”.

Avuga ko yasubiye kwiga i Nyange muri 2001, biba ngombwa ko asubira inyuma mu mwaka wa kane, nyuma y’uko basanze amashami bigaga yarahindutse, aho mbere yigaga Inderaburezi rusange (Normale Primaire) ihinduka Commerce et Comptabilité.

Akigera mu ishuri, avuga ko yize ashyizeho umwete, asoza amashuri yisumbuye muri 2005 abona buruse mu cyahose ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yize icungamutungo anabifatanya no gukora muri Handicap International.

Akirangiza Kaminuza, ngo yatangiye akazi mu bitaro bya Muhororo muri Ngororero, ashinzwe kugenzura fagitire z’ibitaro.

Nyuma yabonye akazi mu Karere ka Ngororero ari na ho agikora kugeza ubu, akomereza amashuri muri ULK.

Ati “Nagiye mpindura akazi, urabizi nawe umuntu aba ashaka agashahara karenzeho kurushaho, kugeza ubu ndi kontabure ushinzwe imisoro mu Karere ka Ngororero, aho nagerageje nkomeza kwiga niyishyurira Masters muri ULK, nyisoza muri 2017”.

Ku bijyanye n’imibereho ye n’umuryango we, yagize ati “Kugeza ubu ndaho n’umuryango wanjye umugabo n’abana babiri, nta kintu dushinja Nyagasani uretse nyine ako kaguru ubona kasigaye kagera aho kakazana ibibazo. Buri myaka ibiri biba ari ngombwa ko nsimbuza insimburangingo, ariko kubera ko nkoresha RAMA, ntabwo bimpenda bintwara amafaranga ibihumbi 200, ariko ubundi nta bidasanzwe tubayeho neza”.

Kuba ari umwe mu ntwari z’u Rwanda, ngo agerageza kwirinda icyatuma atakaza icyizere Igihugu cyamugiriye. Ati “Byanze bikunze umuntu aba akwiye kwitwararika bijyanye n’icyo uri cyo. Uko biri kose ntabwo wagenda ngo ubeho uko wiboneye. Uretse no kwiyanduza ubwawe uba wanduza n’Igihugu”.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza gusigasira amahoro n’umutekano Igihugu cyagezeho, banaharanira kwiteza imbere bateza imbere n’Igihugu.

Abayisenga avuga ko nk’intwari z’i Nyange bahura bakungurana ibitekerezo bakaganira no ku mateka yabo, dore ko bashinze umuryango witwa “Komezubutwari” uyobowe na Sindayiheba Phanuel ufite intego yo kwigisha no gukangurira Abanyarwanda indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi nkuru irababaje pe. RDF mukomere ku muheto. Imana ikomeze ibaturindire ibahe imbaraga, ubushishozi n’intsinzi.
aduyi n’abamushyigikiye muzamutsinda nimukomeza kugendera ku nama za HE Kagame.

murokore yanditse ku itariki ya: 2-02-2022  →  Musubize

abo bacengezi ni FDLR, FLN nindi mitwe iri muri DRC ifashwa n’abazungu.
MALI yatangiye yirukana abafaransa n’abandi mubirukane twitunganyrize afurika uko bigomba

murararasibo yanditse ku itariki ya: 2-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka