Byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa - RBC

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.

Byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa
Byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa

Irène Bagahirwa ukora mu gashami ko kurwanya ibikomere by’umubiri, ubumuga n’uburwayi bwo mu kanwa muri RBC, avuga ko icyiza ari ugukora isuku mu kanwa uko ugize icyo ufata.

Ati “Ubundi byakabaye byiza inshuro yose umuntu ariye yogeje mu kanwa. Ubushakashtsi bwagaragaje ko umuntu yagakwiye koza amenyo kabiri ku munsi nibura. Akimara gufata ifunguro rya mu gitondo, na mbere yo kujya kuryama amaze gufata amafunguro yose ya nijoro.”

Yungamo ati “Koza mu kanwa neza ni ugukoresha umuti w’amenyo urimo umunyungugu witwa ‘Fluoride’, ndetse n’uburuso bw’amenyo butarengeje amezi atatu.”

Bagahirwa akomeza avuga ko ukora isuku mu kanwa agomba kubikorana ubwitonzi, kugira ngo atangiza ishinja.

Ati “Koza mu kanwa nanone nta bwo ari nko guhanagura inkweto cyangwa koza inkweto. Uba ugomba koza gake gake kugira ngo utangiza ishinya. Uburoso bwangiza ishinya iyo ukoresheje imbaraga nyinshi. Uba ugomba kubikora ku buryo utangiza ishinya.”

Avuga ko hari n’abakora isuku mu menyo ariko bakayikora nabi, ngo hari ibiryo bijya hagati y’amenyo, rimwe na rimwe uburoso ntibubikuremo.

Yagize ati “Ikindi ni ugukora ku buryo ibiryo byafashe hagati y’amenyo ubikuramo. Ushobora gukoresha uburoso bw’amenyo cyangwa akagozi kabugenewe bacisha hagati y’iryinyo n’irindi kugira ngo ibyafashe hagati y’amenyo bivemo, kuko bishobora gusigaramo bikaba byakwangiza amenyo n’ishinya.”

Ababyeyi basabwa gutoza abana kugira umuco wo kwita ku isuku yo mu kanwa, nk’uko Bagahirwa abivuga.

Ati “Dukangurira imiryango kwita ku isuku yo mu kanwa cyane cyane babitoza abana kwita bakabigira umuco.”

Yungamo ko RBC ifite ingamba zitandukanye zigamije kurandura iki kibazo cy’indwara zo mu kanwa.

Ati “Turimo kongera umubare w’abaganga. Uburwayi bwo mu kanwa bushobora kwirindwa ndetse no kuvurwa neza mu gihe umuntu yivuje hakiri kare. Urwego rw’ubuzima rukomeje kwigisha no kongerera ubumenyi abavuzi b’indwara zo mu kanwa.”

Ati “Twegereza abaturage serivisi kugira ngo bajye bazigeraho bitabagoye. Mu mavugurura yakozwe, mu byo umujyanama w’ubuzima agomba kujya akora, harimo no kujya akangurira abantu kwirinda indwara zo mu kanwa, bita cyane ku isuku yo mu kanwa. Ikindi akorana n’inzego z’ubuzima zibegereye.”

Irène Bagahirwa aganira n'abanyamakuru
Irène Bagahirwa aganira n’abanyamakuru

RBC ikangurira Abanyarwanda bose kwivuza hakiri kare. Ikindi isaba abantu ni ukujya kurebesha mu kanwa n’iyo haba hatakurya, nibura rimwe mu mwaka.

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragaza ko abaganga b’amenyo (Dentists) bavuye kuri 242 muri 2019, bagera kuri 274 mu 2022. RBC ivuga ko ifite gahunda yo kongera abaganga b’amenyo kuko bakiri bake mu Rwanda.

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragagaza ko abagiye mu bitaro kwivuza amenyo n’ishinya mu 2022 banganaga na 344,763, bakaba biyongereye kuko mu mwaka wawubanjirij, ibitaro byari byakiriye 147,553 bari baje kwivuza amenyo n’ishinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka