Gicumbi: Harimo kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo uzatwara asaga Miliyari imwe na Miliyoni 648

Mu Karere ka Gicumbi barimo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza ugizwe n’inzu 18 zizatuzwamo imiryango 40 y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batuye mu manegeka.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba wubatse
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko uwo mudugudu uzaba wubatse

Amakuru Kigali Today yahawe na Kagenza wo mu mushinga wita ku bidukikije muri Gicumbi (Green Gicumbi Project), arerekana ko uwo mudugudu wubakwa n’Akarere ka Gicumbi binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi ku nkunga y’ikigega Gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije (FONERWA), aho uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 648 (1,648,469,308 FRW).

Igikorwa cyo kubaka uwo mudugudu kiyobowe na Minisiteri y’Ingabo binyuze mu mutwe w’Inkeragutabara (Reserve force), ukaba urimo kubakwa na Kampani ya Engineering Consultancy and Environmental Technology Ltd.

Icyo gikorwa cyo kubaka uwo mudugudu wa Kabeza, cyatangiye tariki 25 Kamena 2021. Biteganyijwe ko ku itariki 24 Mata 2022 ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu bizaba bigeze ku musozo ugashyikirizwa abaturage.

Ibikorwa by'ubwubatsi birarimbanyije
Ibikorwa by’ubwubatsi birarimbanyije

Ni umudugudu uzaba ugizwe n’inzu 18, imihanda, imiyoboro y’amazi, uburyo bwo gufata amazi y’imvura no kuyabyaza umusaruro, robine, ahagenewe ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi, ahakorerwa ubuhinzi bwo mu nzu (greenhouses) n’ibindi.

Abaturage bazatuzwa muri uwo mudugudu, ni abafite ubushobozi buke kurusha abandi, ni ukuvuga abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe bakazatoranywa n’inteko z’abaturage, ariko hakarebwa abari batuye mu manegeka bo mu tugari twa Gihanga, Gishambashayo na Nyamiyaga two mu Murenge wa Rubaya.

Ni igikorwa gikomeje gusurwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu, urwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gicumbi.

Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yasuraga uwo Mudugudu tariki 31 Mutarama 2022, agenzura uko imirimo yo kuwubaka igenda, yashimye uburyo ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu bikomeje kugenda neza, by’umwihariko anishimira cyane uburyo abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Rubaya bahawe akazi muri icyo gikorwa.

Ni umudugudu uteganya kwakira imiryango 100, aho icyiciro cya mbere cy’iyubakwa ryawo kizakira imiryango igera kuri 40.

Guverineri Nyirarugero yasuye ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu
Guverineri Nyirarugero yasuye ibikorwa byo kubaka uwo mudugudu
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yishimiye ko abaturage bahawe akazi muri ibyo bikorwa byo kubaka Umudugudu
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yishimiye ko abaturage bahawe akazi muri ibyo bikorwa byo kubaka Umudugudu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka