Nteziyaremye Jean Pierre w’imyaka 49 wo mu Kagari ka Kagitega mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko yaretse ibikorwa bibi yahozemo aho yari umuhendebutsi, ahitamo kujya kwiga umwuga w’ububaji muri TVET Cyanika, akaba yiteguye kuzashinga uruganda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), iragaragaza ko ubwitabire mu kwishyura Mituweli 2022/2023, uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza ku myanya itatu ya nyuma.
Impuguke 60 ku bijyanye n’ibiza zaturutse hirya no hino mu Rwanda, barishimira ko amahugurwa y’icyumweru bari mu busesenguzi bwiga ku kibazo cy’inkangu n’ubuhaname bw’imisozi mu Rwanda, agiye kubafasha mu kurushaho gukumira inkangu zugarije tumwe mu duce tw’Igihugu.
Nyuma y’uko Maniragena Clementine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane b’impanga, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, asigaranye umwana umwe kuko batatu bamaze kwitaba Imana.
Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.
Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.
Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya (…)
Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere aherutse mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho 80% ni ukuvuga abayobozi bane kuri batanu bavuye muri izo nshingano, hasigara umwe witwa Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Burera.
Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, harimo kubera amahugurwa (Summer School) y’icyumweru, yiga uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga ryifashishwa mu kurwanya inkangu hafatwa neza ubutaka.
Abaturage b’Akarere ka Gakenke n’aka Nyabihu barasaba ko amapoto y’amashanyarazi yashaje yasimbuzwa, aho bemeza ko akomeje kubagwira ibyo bikabatera impungenge k’umutekano wabo.
Abatuye Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, barishimira ikiraro bubakiwe, aho bemeza ko kigiye kubarinda impanuka bajyaga bahura nazo mu kwambuka umugezi, aho bagiriraga impungenge nyuma y’uko hari n’abahaburiye ubuzima.
Abatuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, barishimira inyubako nshya y’ibiro by’umurenge wabo, aho bemeza ko imitangire ya serivisi igiye kurushaho kunoga, ikaba yuzuye itwaye Miliyoni 333 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko itangazamakuru nk’ubutegetsi bwa kane arifata nk’igikoresho cyifashishwa mu kuzamura imiyoborere myiza, ariko yemeza ko mu gihe ridakozwe kinyamwuga ryifashishwa mu gusenya ubumwe bw’abaturage.
Ishuri rikuru rya Police y’u Rwanda (National Police College), ryateguye inama ngarukamwaka ku mahoro, Umutekano n’ubutabera (Symposium on Peace, Security and Justice) imara iminsi ibiri, ihuje Abapolisi bakuru 34 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika, bamaze umwaka bakarishya ubumenyi muri iryo shuri mu bijyanye no (…)
Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira abatuye Intara y’Amajyaruguru ko umutekano ari wose kandi ko barinzwe, badakwiye guhungabanywa n’ibisasu biherutse guterwa muri iyo Ntara umuturage umwe agakomereka.
Nk’uko byagenze hirya no hino mu gihugu, ku itariki ya 04 Nyakanga 2022 aho u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora, hatashwe bimwe mu bikorwa byubatswe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 yarangiranye na Kamena 2022.
Abahoze mu nzego nkuru z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’abakirimo, banenze impamvu Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza inyuma mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe ifatwa nk’Intara ikize kuri byinshi.
Abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze (PSF) banenze abahoze bikorera bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica bagenzi babo n’abakiriya babo, bakaba biyemeje gukora impinduka, birinda ko amarorerwa yakozwe na bamwe mu bababanjirije atazongera ukundi.
Gakenke na Gicumbi ni uturere twashimiwe ko dukomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru mu kwitwara neza muri gahunda z’imihigo zinyuranye za Leta, aho utwo turere twombi twatwaye ibikombe bine mu bikombe bitanu byatanzwe.
Abaturage bo mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bishimiye gutaha ibiro by’Akagari biyujurije nyuma y’uko bishatsemo imbaraga banga gukomeza gusaba serivise banyagirwa, bakusanya 49,500,000 FRW biyubakira ibiro by’Akagari.
Mu gihe abarwaye imidido (kubyimba amaguru) bakomeje kugaragara cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, hari bamwe mu baturage babifata nk’amarozi, gusa abahanga mu buvuzi bo bakemeza ko iyo ndwara ikunze kwibasira uduce tw’ibirunga, ahari ubutaka bushobora kuba intandaro y’ubwiyongere bwayo.
Manishimwe Djabel, Umukinnyi wa APR-FC, yavuze ingorane yagize nyuma yo kuva muri Rayon Sports agasinyira APR FC, aho yirukanywe mu nzu yakodeshaga nta nteguza, ubwo yari ku kibuga mu myitozo.
Abaturage 66 barimo abagore 14 biga mu ishami ry’ubwubatsi n’amashanyarazi muri Mukarange TVET School, barashimira ubuyobozi bwabafashije kureka ibiyobyabenge byari byarabagize imbata bakagana ishuri ry’imyuga.
Mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, hagiye kuzura umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 40 yari ituye mu manegeka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Arikiyepiskopi Alnardo Sanchez Catalan, wanamugejejeho ibyangombwa bimwemerera guhagararira Papa mu Rwanda.
Ikiraro cyo ku mugezi wa Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, kimaze amezi abiri giciwe n’amazi y’uwo mugezi wuzura aturutse mu Birunga, bikaba byarahagaritse imigenderanire ku batuye Umurenge wa Musanze, Muhoza na Cyuve mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye imidugudu ikikije icyo kiraro, bagasaba ko cyakongera kigakorwa.
Ntibyari bisanzwe kubona imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitanu mu muhanda, ariko ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, nyuma y’igitambo cya Misa cyahimbajwe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Umutambagiro w’Isakaramentu wabereye mu Mujyi wa Musanze waciye agahigo mu kwitabirwa (…)
Abagore 500 baturutse mu turere two hirya no hino mu gihugu, basoje itorero ryiswe Itorero rya Mutimawurugo icyiciro cya gatanu, bari bamazemo iminsi icumi mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, batozwa indangagaciro z’igihugu banashakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Bamwe mu bakorera n’abatemberera mu mujyi wa Musanze barinubira ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije, bakemeza ko n’ubuhari bagira impungenge zo kubujyamo kubera isuku nke.