Tariki 19 Ugushyingo 2021 uturere 27 mu gihugu twaraye tumenye abagize Komite Nyobozi nshya igiye kuyobora muri manda y’imyaka itanu. Muri ayo matora, hari umwihariko wagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho mu bayobozi b’uturere batanu, umwe ari we wagarutse mu buyobozi, bane bakaba ari bashya muri izo nshingano zo (...)
Abizera b’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bo mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, barishimira kuba biyujurije urusengero rwuzuye rutwaye miliyoni 730 z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Leta y’u Budage iri kwiga inyigo y’umushinga w’uburyo amakuru y’imihindagurikire y’ikirere yarushaho kwegerezwa abaturage hagamijwe kubafasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi, hirindwa n’ibihombo baterwa no guhinga badafite amakuru ajyanye n’iteganyagihe.
Abahinga mu bishanga mu Karere ka Musanze na Gakenke, barishimira uburyo imyaka yabo imeze neza, nyuma y’uko yari yararengewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2021, bibatera guta icyizere cyo kuzabona umusaruro bari biteze.
Umuryango Haguruka, uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, uragaragaza ko hakiri icyuho mu mitangire ya Serivisi ku bantu bakorewe ihohorerwa, aho abenshi bakomeje kugaragaza ko badafashwa uko bikwiye.
Ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, byari ibyishimo mu muryango wa Ntizihabose Charlotte wo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, ubwo abana be bane basubiraga mu ishuri nyuma yo kurikurwamo no kubura amikoro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yibukije abayobozi bashya batangiye inshingano zo kuyobora imidugudu 2,744 yo mu turere tugize Intara ayoboye, ko bahagarariye Perezida wa Repubulika, abasaba kunoza neza inshingano bahawe zo gukorera abaturage, na bo bamwizeza ko batazatenguha uwabatumye.
Padiri Fidèle Dushimimana, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), yamuritse igitabo gikubiyemo ubushakashatsi ku mikurire y’umwana, yise ‘Kura Ujya Ejuru’, yitezeho ubufasha ku Banyarwanda mu kumenya ibiranga umwana muri buri kigero cy’imikurire.
Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga, arashima ibikorwa by’uwamubanjirije mu nshingano z’Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abakorerabushake, akavuga ko ibyo bikorwa yagezeho ari byo bagiye kubakiraho.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifata gukuramo inda nk’icyaha cyo kwica, igasaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda gukora ubuvugizi mu kurwanya iryo tegeko rifatwa nk’ikibazo gikomeje gutera impungenge no gutera ibikomere mu ngo no mu rubyiruko.
Abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare (abanyonzi) mu Murenge wa Rugera na Shyira mu Karere ka Nyabihu, no mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, barishimira amagare adasanzwe bakoresha uwo mwuga, aho bemeza ko abafasha gukorera amafaranga menshi mu gihe gito.
Ntizihabose Charlotte, Umubyeyi w’abana batanu wo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, nyuma y’imyaka myinshi atagira aho aba, arashimira Urubyiruko rw’abakorerabushake muri ako karere, Ubuyobozi bw’akarere, Ingabo na Police n’abaturage batangiye igikorwa cyo kumwubakira, inzu ye ngo ikazaba yuzuye mu byumweru bibiri.
Akarere ka Burera ku nkunga y’umushinga w’Abanyamerika witwa ASEF-Rwanda (African Students’ Education Fund), bafashije abana batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc-Commun) baturuka mu miryango ikennye, babaha ibikoresho byose by’ishuri birimo matola, amakaye, ibikapu ndetse n’Amafaranga (...)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye cyane uruhare rw’abagore, byumwihariko abo muri Unity Club, mu kubaka iterambere ry’Igihugu n’imibereho myiza y’Abaturage.
Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, inkambi ya Gihembe ihita ifungwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu kwirinda kwirara mu kazi bakora, bakarushaho kunoza inshingano bashinzwe, by’umwihariko zo guha abaturage serivisi zinoze.
Biragoye muri iki gihe kubona umushyitsi usura u Rwanda agataha atageze mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, aho usanga abanyamahanga banyuranye barahafashe nk’ishuri ry’imiturire inogeye abaturage.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo, icyo gikorwa kibera mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi utuyemo imiryango 144, kikaba cyarabaye ku wa kane tariki 14 Ukwakira 2021.
Abanyarwanda 25 mu nzego zinyuranye zishinzwe umutekano ndetse n’abasivili, bari mu mahugurwa agamije kurengera ikiremwa muntu, mu bihe bikomeye cyane cyane mu ntambara.
Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru yakiriye inkingo zisaga ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zigenewe abarengeje imyaka 30, abaturage bakomeje kugana ibigo nderabuzima ari benshi cyane basaba guhabwa urwo rukingo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi b’uturere dufite amakipe kuyashyigikira agatera imbere, mu rwego rwo kuzamura impano z’abana mu turere no guha abaturage ibyishimo.
Nyuma y’uruzinduko Abasenateri bari bamaze iminsi bagirira mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, ubwo basuraga uruganda rw’amata, Burera Daily, bishimira impinduka ku mikorere yarwo nyuma y’uko rweguriwe abikorera.
Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.
Abivuriza indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera, barishimira serivisi bahabwa n’ibitaro zo kubavura, aho bigishwa n’imyuga ibabeshaho nyuma y’ubwo buvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe.
Nyuma yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Umudugudu watashywe ku ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, hagiye kubakwa undi mudugudu wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, mu ntanzi z’ikiyaga cya Kivu.
Ku munsi mukuru wahariwe abarimu, wizihijwe tariki 05 Ukwakira 2021, hirya no hino mu gihugu habaye ibirori byo kwizihiza uwo munsi, abarimu babaye indashyikirwa barashimira bamwe baragabirwa.
Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yakiriwe na Papa Fransisiko i Vatikani ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo kwakira abakiristu cyabereye muri Salle yitiriwe Paul VI.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri rikomeje kwesa imihigo mu byiciro binyuranye, cyane cyane mu ireme ry’uburezi na discipline ryubakiyeho, aho ku rutonde ruherutse gusohoka rugaragaza uburyo Kaminuza n’amashuri makuru bihagaze ku isi, INES-Ruhengeri iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda aho ikurikiye Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Umwana w’umukobwa witwa Tumukunde Françoise wo mu Karere ka Nyamasheke, wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akomeje gusabirwa ishimwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yitwaye neza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hakorwe amatora y’inzego zibanze, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, akomeje gusura inzego zinyuranye z’ubuyobozi mu gusuzuma uburyo amatora ategurwa, aho yasuye Intara y’Amajyaruguru tariki 04 Ukwakira 2021, yakirwa na Guverineri Nyirarugero Dancille mu biro bye, (...)