Musenyeri Sinayobye yatunguye abakirisitu akora urugendo rutoroshye

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yatunguye abakirisitu aragijwe abasura, nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru, dore ko kuhanyuza imodoka bitari bigishoboka.

Musenyeri Sinayobye ntiyatinye icyondo ubwo yakoraga urugendo rurerure ajya gusura abakirisitu
Musenyeri Sinayobye ntiyatinye icyondo ubwo yakoraga urugendo rurerure ajya gusura abakirisitu

Ni mu ruzinduko rw’ubutumwa aherutse kugirira muri Paruwasi ya Muyange, anyura mu muhanda mubi aho yari agaragiwe na bamwe mu bakirisitu, bibazaga byinshi ku rukundo bagaragarijwe n’Umushumba wabo.

Uwo mushumba uzwiho ukwiyoroshya, ntiyahinduye umunsi nk’uko abenshi bakunze kubigenza iyo imvura yaguye birinda icyondo, aremera afata urugendo rurerure mu mwambaro wa Gishumba n’inkweto za bote, ajya gusura intama ze aho imodoka itabasha kugera, icyo abakirisitu bashimye cyane, babifata nk’umwungeri mwiza witangira intama ze.

Nayituriki Anicet ati “Umushumba mwiza n’uwita ku ntama ze mu mvura, no mu gihe cy’amapfa ashishikazwa no kubona ziguwe neza. Hagati aho ariko abantu dutuye i Muyange, Akarere ka Nyamasheke kadutekerezeho, kuko inzira zijyayo ntabwo zimeze neza mu buryo bwose, kugera ku bitaro bya Bushenge”.

Undi ati “Uyu ni umushumba wa nyawe”.

Nyuma y’icyo gikorwa cyashimishije benshi mu bakirisitu yasuye, Diyosezi ya Cyangugu ku mbuga nkoranyambaga zayo yanditse ubutumwa bugira buti “No mu bihe bibi Umushumba nyawe, ntahwema gusura intama”.

Ni umushumba ukunda gushengerera
Ni umushumba ukunda gushengerera

Ni umushumba wimitswe ku wa 25 Werurwe 2021, nyuma y’uko ku itariki 06 Gashyantare 2021 atowe na Papa Francis, kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ku Cyumweru gitaha akaba azizihiza isabukuru y’umwaka amaze atorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yari imaze igihe cy’imyaka isaga itatu idafite umushumba, aho yari iyobowe na Musenyeri wa Gikongoro Céléstin Hakizimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo,umushumba nyawe yigana KRISTU,akicisha bugufi,akayobora intama ze.Yesu asubira mu ijuru,yabanje gusaba abazaba abakristu nyakuli kuzamwigana.Nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Siko bimeze muli iki gihe.Ushatse wese ashinga urusengero,abantu bakamuzanira amafaranga,nyamara Yesu yaradusabye kumwigana,tugakorera imana ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.

biraho yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka