Musanze: Ba Gitifu bahinduriwe Imirenge

Mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 15 igize Akarere ka Musanze, batatu ni bo batahinduriwe imirimo, abandi bahabwa kuyobora imirenge mishya.

Imirenge itatu itahinduriwe abayobozi ni Kinigi, Muhoza na Gacaca, mu gihe imirenge 12 yahawe abayobozi bashya barimo batanu batari basanzwe mu nshingano zo kuyobora imirenge.

Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha
Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha

Abo bashya mu kazi ni Ndayambaje Augustin ugiye kuyobora Umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste wahawe kuyobora Umurenge wa Musanze, Gahonzire Landouad ugiye kuyobora Umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Augustin wahawe kuyobora Umurenge wa Shingiro na Mukansanga Gaudence wahawe Umurenge wa Kimonyi.

Abayobozi bakomeje kuyobora imirenge basanzwe bayobora, ni Manzi Jean Pierre uyobora Umurenge wa Muhoza, Twagirimana Innocent wakomeje kuyobora Umurenge wa Kinigi na Nsengimana Aimable wagumye mu Murenge wa Gacaca.

Mu gushaka kumenya icyateye izo mpinduka mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, ayitangariza ko ari uburyo bwo kurushaho kuzamura umusaruro utangwa n’ubuyobozi mu baturage.

Ati “Nyuma yo gusesengura tugasanga umuyobozi hari aho ashobora kuba amaze igihe, tugasesengura tugasanga tumuhinduye tukamujyana ahandi yatanga umusaruro uruseho, ubundi muri kamere muntu uko iminsi igenda yicuma umara ahantu, niko ubushobozi bugenda bugabanuka, ntabwo ari abantu bose bashobora gukomeza intumbero binjiranye ahantu”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo umuyobozi atekereza igishya yazana aho amaze igihe akakibura, ugasanga imiyoborere iramugoye, ari na yo mpamvu nyuma yo gusesengura basanze ari ngombwa guhindurira bamwe imirenge, bakajya gufatanya n’abaturage guhanga udushya ahandi.

Ati “Twatekereje tuti, reka abaturage bo mu mirenge itandukanye bahindurirwe abayobozi, noneho abo bayobozi bahinduwe bajye gufatanya n’abandi baturage mu gutekereza ibishyashya bashobora kuzana muri iyo mirenge”.

Umuyobozi w’Akarere yasabye ba Gitifu, ari abahinduriwe imirenge n’abagumye aho basanzwe bayobora, kujya gushyira mu ngiro ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yabahaye ubwo yasozaga amahugurwa y’abagize Njyanama z’uturere nyuma yo gutorwa.

Ati “Ba gitifu, icyo tubasaba ni uko bagiye aho boherejwe dufite ubutumwa bukomeye twahawe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo twasozaga amahugurwa twarimo i Gishari yahuje abagize Njyanama z’uturere bari bamaze gutorwa, twahawe ubutunmwa bwo kugira impinduka tuzana aho tugiye kuyobora”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu rero twumva muri abo Banyamabanga Nshingwabikorwa na bo bajya muri uwo mujyo w’ubutumwa twahawe n’Umukuru w’igihugu kugira impinduka zo kurwanya ibintu by’igwingira, imirire mibi, impinduka mu bijyanye no kwimakaza umuco w’isuku, gahunda yo guca guta amashuri ku bana, ndetse no guca ubuzererezi”.

Ati “Ariko noneho, cyane cyane ikijyanye no kunoza serivise duha abaturage, muri wa murongo w’uko umuturage aba ku isonga, ni ubwo butumwa tubaha kugira ngo bagende bagiye kugira impinduka bageza ku baturage, cyane cyane bagendeye kuri ubwo butumwa twahawe ndetse n’izindi gahunda ziba zisanzwe z’impindura matwara mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rubavu nayo nikore iyo bwabaga ihindure umuyobozi w,umurenge wa.Kanama aho duherutse gucisha imodoka ikagwa mu kiraro cy,ibiti kandi tujyanye umurwayi ku ivuriro riri aho hafi y,umurenge nko muri metero 20 ,ikindi ruswa mu birombe n’y,imicanga nayo yabaye karande, agasuzuguro k,abo ayobora ntabwo waba wubaha abo uyobora ngo babure aho bacisha ikinyabiziga nataha iwabo.

Serwakira yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Rubavu nayo nikore iyo bwabaga ihindure umuyobozi w,umurenge wa.Kanama aho duherutse gucisha imodoka ikagwa mu kiraro cy,ibiti kandi tujyanye umurwayi ku ivuriro riri aho hafi y,umurenge nko muri metero 20 ,ikindi ruswa mu birombe n’y,imicanga nayo yabaye karande, agasuzuguro k,abo ayobora ntabwo waba wubaha abo uyobora ngo babure aho bacisha ikinyabiziga nataha iwabo.

Serwakira yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Nibyiza,ariko bakomeze icyo gikorwa cyo gihindura affectation ba gitifu butugali nabo bakomeje kwirara,ugasanga guteza imbere Akagari ntacyo bimubwiye.Kubaka amasoko asakaye ntagikorwa.Urugero:Isoko rya Nyirambundi mukagali ka cyogo,rurema 3 mucyumweru ariko ntirisakaye,abaturage baranyagirwa.

Tuyishime Aimable yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Nibyiza,ariko bakomeze icyo gikorwa cyo gihindura affectation ba gitifu butugali nabo bakomeje kwirara,ugasanga guteza imbere Akagari ntacyo bimubwiye.Kubaka amasoko asakaye ntagikorwa.Urugero:Isoko rya Nyirambundi mukagali ka cyogo,rurema 3 mucyumweru ariko ntirisakaye,abaturage baranyagirwa.

Tuyishime Aimable yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

YEWE UWA KINIGI UKUBITA ABATURAGE ARAHAGUMYE KOKO😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

Pita yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Kinigi parrain we ni. hon gatabazi ntawamukoraho

Kd yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

Buriya niyo miyoborere ye,mumureke ! Uhagarikiwe........,aravoma !
Ariko bajye bigira ku Mutoza w’Ikirenga,be gusobanya kuva ku muyobozi w’Umudugudu,Akagari,Umurenge,Akarere,....bajye bamenya uwo bahagarariye !!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 13-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka