Ku munsi w’abakundana, abasaza n’abakecuru bishimiye imyaka bamaze bashakanye

Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.

Ni mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Regina Pacis, na Antoine Cardinal Kambanda wari ukikijwe n’Abasaseridoti, imbere y’imbaga y’Abakirisitu barimo bamwe mu bagize imiryango imaze imyaka igera kuri 40 ishakanye.

Muri uwo munsi wabaye impurirane na gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe gusabira umuryango, byari bishimishije kubona umusaza n’umukecuru mu mutambagiro, bahana indabo bishimira imyaka 40 bamaze bashakanye mu rukundo n’ubudahemuka.

Ubwo bavugururaga amasezerano y’abashakanye, Cardinal Kambanda yakiriye abizihiza Yubile y’imyaka bamaze bashakanye kuva ku myaka itanu kugeza ku bamaze imyaka 40, bahabwa na seritifika, ndetse yakira n’urubyiruko rwitegura kurushinga.

Mu nyigisho yatanze, Antoine Cardinal Kambanda yifashishije indabo za Rose bari bitwaje, aho yabibukije ko izo ndabo zigizwe n’amahwa, ababwira ko ayo mahwa asobanura ko mu bibazo banyuramo bagomba kwihanganirana.

Ati “Izo ndabo mwitwaje za Rose zihabwa abakundana, ziba mu mahwa, bivuze ko mu gihe muhuye n’ibigeragezo musabwa kwihanganirana, mukemera guhandwa n’ayo mahwa y’ururabo rwa Rose, urukundo ruhoraho haba mu byishimo haba no mu bibazo, nta kiruta urukundo”.

Cardinal Kambanda yashimiye Imana, anashimira ingo zizihiza Yubile, aho yavuze ko zikomeje kuba intangarugero ku bitegura ku rushinga ndetse no ku bakiri bato, abatura isengesho ryo gusabira ingo, ribasaba kubana bagendeye ku rugero rwa Mariya na Yozefu, bagira ingo ziyobowe na Roho Mutagatifu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka