Amajyaruguru: Basannye ibikorwa remezo byari byarangijwe n’imvura (Amafoto)

Nyuma y’imyaka ibiri hadutse icyorezo cya COVID-19, abaturage bongeye guhurira n’abayobozi mu muganda rusange usoza ukwezi mu mpera z’icyumweru gishize. Abawitabiriye bagaragaje akanyamuneza, bishimira kongera gutanga imbaraga zabo mu kubaka Igihugu.

Hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru, abaturage bitabiriye umuganda aho basannye ibikorwa remezo binyuranye byari byarangiritse kubera imvura imaze iminsi igwa, bubakira abatishoboye, hanatangwa ubutumwa bufasha abaturage mu iterambere n’imibereho myiza yabo.

Musanze

Mu Karere ka Musanze, umuganda wakorewe Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, ahatunganyijwe umuhanda uva kuri kaburimbo werekeza ku musozi wa Nyamagumba wangijwe n’ibiza.

Abitabiriye umuganda baharuye umuhanda, basibura imiyoboro y’amazi yari yafunzwe n’ibiza, batinda n’amabuye mu binogo aho umuhanda wari warangiritse, ndetse banakora isuku ku nkengero zawo, batema ibihuru byari bikikije umuhanda.

Abatuye Akarere ka Musanze bishimiye ko umuganda wagarutse
Abatuye Akarere ka Musanze bishimiye ko umuganda wagarutse

Ni umuganda witabiriwe n’abaturage benshi, byagaragariraga amaso ko bari bawunyotewe, aho umwe yagize ati “Ni byiza kuko nk’ubu turi gukora umuhanda wari warangiritse, ni byiza rwose ibikorwaremezo bimwe byari bitangiye gupfapfana bigiye kongera gusubira mu buryo. Nkanjye ndi umumotari. Uyu muhanda nawunyuragamo nyerera, ariko ngiye kujya ngenda ntahangayitse”.

Undi ati “Ni byiza cyane, nta n’ubwo twari duheruka guhura n’abayobozi ngo twungurane ibitekerezo, none umuganda uraduhuje”.

Mugenzi we, ati “Oh!!! twongeye guhura, kubona turi kumwe na Meya, Ingabo na Polisi yacu ni iby’ingenzi. Umuganda udufasha kungurana ibitekerezo tukagirana inama, mbese turi nk’abakangutse aho twari tumeze nk’abasinziriye, ubu turahuye turarebana mu maso tumenya ko turi bazima ko koronavirusi yadusize amahoro, birashimishije cyane”.

Uwo muganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig Gen Jean Bosco Rutikanga, Umuyobozi ushinzwe inkeragutabara muri iyo Ntara Maj Gen Eric Murokore, Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Musanze, Umuyobozi wungirije w’Akarere n’abandi.

Mu Karere ka Musanze abaturage bari banyotewe umuganda no kumva impanuro z'abayobozi nyuma y'umuganda
Mu Karere ka Musanze abaturage bari banyotewe umuganda no kumva impanuro z’abayobozi nyuma y’umuganda

Mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi batandukanye, harimo gukangurira abaturage kwitabira umuganda, gukemura ibibazo birimo ibibangamiye imibereho myiza yabo, ndetse no kureba ibibazo byatewe n’ibiza, banasabwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Basabwe no gusubiza abana mu ishuri ku bafite abarivuyemo, bibutsa ababyeyi ko uwarenze ku nshingano ze agakura umwana mu ishuri agomba kubihanirwa, basabwa no kugira uruhare mu gucunga umutekano bitabira gahunda za Leta.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yaganirije abaturage nyuma y'umuganda
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yaganirije abaturage nyuma y’umuganda

Banasabwe ubufatanye mu kurwanya umwanda, igwingira n’imirire mibi mu bana, kugira uruhare muri gahunda y’igaburo ry’abana ku ishuri (School Feeding), banashimirwa uburyo bakomeje kwitabira gahunda yo kurwanya COVID-19, bafata inkingo zose.

Maj Gen Eric Murokore yaganiriye n'Abanyamusanze bitabiriye umuganda
Maj Gen Eric Murokore yaganiriye n’Abanyamusanze bitabiriye umuganda

Burera

Mu Karere ka Burera umuganda wakorewe mu tugari dutandukanye, aho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, Assoumpta Ingabire, yifatanyije n’abaturage mu kubakira amacumbi abatishoboye no gusana inzu zangijwe n’ibiza.

Ingabo z'Igihugu ziri mu bitabiriye umuganda wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Burera
Ingabo z’Igihugu ziri mu bitabiriye umuganda wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Burera

Muri icyo gikorwa, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yabanje gusura ibikorwa remezo binyuranye birimo TVET Cyanika, Ivuriro rito rya Kamanyana n’isoko Mpuzamipaka rya Cyanika.

Muri uwo muganda mu Kagari ka Kamanyana, Minisitiri Ingabire wari kumwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiberehpo myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile ku bufatanye n’abaturage, bahomye inzu yubatse mu buryo bukomatanyije (two in one), igenewe Nyirabaritegereza Agnes na Uzamukunda Marie Rose batagira aho bacumbika.

Abatuye Akarere ka Burera bishimiye kongera gukorana umuganda n'abayobozi
Abatuye Akarere ka Burera bishimiye kongera gukorana umuganda n’abayobozi

Abaturage basabwe kuzirika ibisenge by’inzu zabo, mu rwego rwo kwirinda ko zangizwa n’ibiza by’imvura ikomeje kugwa ari nyinshi muri ibi bihe, basabwa kwitabira gahunda zinyuranye za Leta, banakomeza kwirinda COVID-19, banirinda kwishora mu biyobyabwenge na magendu byakunze kugaragara muri ako gace.

Umunyamabanga wa Leta Muri MINALOC, Ingabire Assoumpta, yitabiriye umuganda rusange i Burera
Umunyamabanga wa Leta Muri MINALOC, Ingabire Assoumpta, yitabiriye umuganda rusange i Burera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka