Rulindo: Inkuba yakubise ikigo cy’ishuri abana barahungabana, bane bajyanwa kwa muganga

Mu mvura yaguye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, inkuba yakubise ishuri ryisumbuye rya Gihinga ihungabanya abana 14, bane muri bo byagizeho ingaruka cyane bahita bajyanwa mu bitaro bya Rutongo, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Mu makuru Kigali Today yahawe na Sebagabo Nkunzingoma Zazou, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi iryo shuri riherereyemo, yavuze ko abo bana bagejejwe mu bitaro bitabwaho n’abaganga, kandi ngo baratanga icyizere cyo gukira.

Ati “Byabaye mu ma saa tatu za mu gitondo ubwo hagwaga imvura, inkuba yakubise muri GS ya Gihinga ihungabanya abana 14, ariko bane muri bo bahungabanye cyane bajyanwa mu bitaro bya Rutongo. Ubu barimo kwitabwaho n’abaganga, kandi hari icyizere cy’uko ntacyo bari bube.

Uwo muyobozi yavuze ko abana biga muri iryo shuri begerewe barahumurizwa, aho ubuzima ku ishuri bukomeje, ati “Urabizi inkuba ni ikintu gihungabanya cyane abana baba batamenyereye, ariko twabegereye turabahumuriza, turakurikirana ko bagenzi babo bakomeza koroherwa”.

Arongera ati “N’ababyeyi baturiye ikigo baje turabaganiriza, inkuba iba ari ikiza kidasanzwe kandi gitunguranye kitabura guhungabanya abana. Ubuzima ku ishuri burakomeje”.

Uretse abo bana bahungabanyijwe n’icyo kibazo, Gitifu Nkunzingoma avuga ko hari ibikorwa remezo iyo nkuba yangije muri icyo kigo cy’ishuri, birimo imirasire yatangaga umuriro mu kigo, ibikoresho by’ishuri byifashishwa mu ikoranabuhanga birimo na mudasobwa, inatobora n’urukuta rw’ibiro by’Umuyobozi w’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nukusega uwiteka agatutabara umuryango wabuze ababo ndabihaganijishe

Emmanwer yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka