Uko Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihijwe mu Ntara y’Amajyaruguru (Amafoto)
Nk’uko bisanzwe, itariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Mu bikorwa byaranze umunsi w’Intwari mu Ntara y’Amajyaruguru, ahenshi byibanze ku gufasha abaturage kugera ku iterambere borozwa amatungo, bahabwa umuriro w’amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba, hanatangwa ibiganiro bivuga ku butwari cyane cyane mu bigo by’amashuri.
Rulindo
Mu Karere ka Rulindo ku munsi w’Intwari hatanzwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ahabwa imiryango umunani yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ituye mu Murenge wa Bushoki.
Ni igikorwa cyakozwe muri gahunda ya ‘Cana Challenge’, aho ku bufatanye na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), mu Karere ka Rulindo hazatangwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 304 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Kuri uwo munsi kandi Akarere ka Rulindo katanze Gaz n’amashyiga 20 ku miryango yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo(IDP Model Village) wa Gatwa mu Murenge wa Shyorongi, mu rwego rwo kuborohereza kubona ibicanwa, ibyo bikorwa byombi bikaba byayobowe na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo afatanyije n’inzego z’umutekano muri ako karere.


Ni ibikorwa byashimishije abaturage bavuga ko ibikoresho byifashishwa mu bicanwa bahawe, bigiye gukuraho ingorane bahuraga na zo mu kubona bibagoye ibicanwa birimo inkwi, ndetse n’uburyo bari basanganwe bukaba bwangizaga ibidukikije bikabagiraho n’ingaruka zabateraga indwara y’ubuhumekero, ari na ho bahera bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kwita ku baturage bayo.
Uwitwa Musoni Faustin yagize ati “Nishimiye inkunga ya Gaz mpawe, twe dutuye uyu Mudugudu wa Gatwa, tuzaharanira ko Gaz n’amashyiga duhawe z’ibiro 12 n’amashyiga tuzakomeza kubyifashisha twishakamo ibisubizo, igihe gaz ishize ntidutegereze inkunga ya Leta natwe tukayigurira. Turashimira Leta kuko iturinze byinshi birimo uburwayi bw’ubuhumekero n’uburyo twabonaga ibicanwa bigoranye kandi bwangiza ibidukikije.





Burera
Mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda, mu Karere ka Burera, nyuma y’ibiganiro byahawe abaturage n’urubyiruko, imiryango icyenda ibarizwa mu Mirenge ya Rusarabuye, Gatebe, Cyanika na Bungwe yorojwe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Banahawe ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho, birimo imiti yica uburondwe, bahabwa n’umunyu. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabasabye kuzitaho na bo bakazitura abandi.


Gakenke
Ku munsi w’Intwari z’igihugu, mu Karere ka Gakenke hatanzwe ibiganiro bivuga ku byaranze Intwari z’Igihugu byabereye mu Murenge wa Ruli.

Abitabiriye ibyo biganiro basabwe na Guverineri Nyirarugero Dancille wari uyoboye ibyo biganiro, kurangwa n’ubutwari bwubaka iterambere ry’u Rwanda uyu munsi no mu gihe kizaza.


Gicumbi
Umunsi w’intwari z’Igihugu mu Karere ka Gicumbi waranzwe n’ibiganiro bivuga ku butwari byahawe abaturage hirya no hino mu mirenge, ndetse bitangwa no mu bigo by’amashuri.


Ibiganiro mu mashuri, byatangiwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri babyigamo, aho byagarukaga ku bikorwa by’ubutwari bw’Abanyarwanda bagendeye kuri iyi nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”. Abanyeshuri banahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku byo badasobanukiwe.



Kuri uwo munsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’inzego z’umutekano bifatanyije kandi muri ibyo birori n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba mu biganiro byatanzwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Musanze
Mu Karere ka Musanze, na ho bizihije umunsi w’Intwari z’u Rwanda. Ubuyobozi bwagiye bukorera mu bigo by’amashuri ibiganiro bivuga ku byaranze ubutwari bw’Abanyarwanda.

Kuri uwo munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yasuye anatanga ikiganiro ku banyeshuri barererwa muri Ecole des Sciences de Musanze mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze.


Mu butumwa bwatanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yasabye urubyiruko guharanira ubutwari avuga ko ari rwo ruhanzwe amaso mu kubungabunga umurage w’ubutwari.
Yagize ati “Rubyiruko rwacu: tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima”.
Arongera ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu”.
Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu. Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2022
Ohereza igitekerezo
|